Inzego z’ibanze zitoreye abayobozi mu midugudu n’ inshingano nshya

Share Now

Kimwe n’ahandi mu gihugu kuri uyu wa gatandatu  tariki 23.10.2021,  habaye amatora   mu Kagari ka Rwimbogo mu  Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Mbere yuko amatora atangira abagize  Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, babanje kurahira imbere y’Inteko itora .

Abatoraga  ni  batatu batatu batowe mu Masibo agize Umudugudu hiyongereyeho abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore  n’iy’Urubyiruko  ku  rwego rw’umudugudu.

Kuri site y’ikigo cy’amashuri ya Rwimbogo  niho igikorwa nyirizina cyabereye , hari  abatowe baturutse mu midugudu ya Kanogo, Gabiro, Urwibutso na Ruragendwa.

Ku rwego rw’umudugudu wa Kanogo, Umukuru w’Umudugudu watowe ni  Dusenge Marie Rose  akaba  yongeye kugirirwa icyezere n’inteko itora.  

Ushinzwe imibereho y’abaturage n’imbonezamibano hatowe Mukandanga Alphonsine, mugihe

ushinzwe umutekano, abinjira n’abasohoka  hatowe  Rwamugenza Elie,

Ushinzwe amakuru n’amavugururwa y’abaturage ni Karenzi Christophe

Uwatorewe iterambere ni Claudine

Umujyanama uhagagararira Umudugudu mu nama Njyanama y’Akagari  hatowe Musoni Narcisse.

Abaseseri barahira gutunganya neza umurimo
Marie Rose Dusenge Umukuru w’Umudugudu wa Kanogo
Musoni Narcisse na Marie Rose Dusenge

Amatora akaba yabaye mu mucyo.

Komite itora iri mu gikorwa cy’amatora

Christophe Karenzi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *