Colin Powell: Umwirabura wa mbere wakuriye ububanyi n’amahanga bwa US yapfuye
Share Now
General Colin Powell, umwirabura wa mbere wabaye ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yapfuye mu gitondo cya none azize ibibazo bivuye kuri Covid-19, nk’uko umuryango we wabitangaje.
Ku rubuga rwa Facebook, umuryango we wanditse ko yari “yarakingiwe byuzuye”, ushimira abaganga bo ku bitaro bya Walter Reed National Medical Center i Washington D.C aho yavuriwe.
Powell wari ufite imyaka 84, yabaye umusirikare wa Amerika warwanye intambara zo muri Vietnam, nyuma yinjira muri politiki aba umwirabura wa mbere wabaye umujyanama mu by’umutekano ku mpera z’ubutegetsi bwa Perezida Ronald Reagan.
Yamenyekanye cyane muri Amerika no mu mahanga nyuma y’intambara yo mu kigobe cya Perse, ndetse hagati mu myaka ya 1990 yafatwaga na bamwe
nk’ushobora kuba perezida wa mbere w’umwirabura wa Amerika.
Inkuru dukesha BBC
Share Now
