Minisitiri Munyangaju yasabye Komite Olempike kwita ku nyungu z’umukinnyi

Share Now

Minisitiri wa Siporo “MINISPORTS”, Munyangaju Aurore Mimosa kuri uyu wa Kane tariki  03 Kamena 2021 yakiriye  abagize Komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda baheruka gutorerwa manda y’imyaka 4.

Minisitiri Munyangaju yasabye Komite Olempike kurangwa n’imiyoborere myiza, kuba inyangamugayo  no guharanira inyungu z’abakinnyi kurusha uko baharanira  inyungu zabo bwite. Yabijeje ubufatanye mu guteza imbere siporo  no kwimakaza Indangagciro Olimpike “Olympic Values”.

Ibiganiro by’impande zombi  byibaze ahanini  ku kunoza  imikorere n’imikoranire y’izi nzego muri gahunda yo guteza imbere siporo.

Komite nyobozi nshya ya Komite Olempike y’u Rwanda yatowe tariki 08 Gicurasi 2021 iyobowe na Perezida Uwayo Theogene, Visi Perezida wa mbere, Umuringa Alice, Visi Perezida wa kabiri, Umutoni Salama, Umunyamabanga Mukuru, Kajangwe Joseph. Umubitsi, Gakwaya Christian n’abajyanama 2,  Girimbabazi Rugabira Pamela na Butoyi Jean.

Ubwanditsi

Brightafrica


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *