Rayon Sports izamukanye na Rutsiro, Kiyovu iba iya nyuma
Ku kibuga cya Mumena ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Rutsiro Fc, mu gihe ku kibuga cya Bugesera Gasogi yari yahakiriye Rayon Sports, imikino ibiri yari yitezweho byinshi.
Ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 80 kuri Penaliti yari ikorewe Luvumbu Héritier, iterwa na Sugira Ernest wabanje kuyitera umunyezamu ayikuramo, ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko umunyezamu yarenze umurongo bataratera umupira.
Sugira Ernest yaje kuyisubiramo ayiteye irinjira, aza guhita ahabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri ndetse n’umutuku, nyuma yo kugaragara hari amagambo abwira abafana akoresheje ibimenyetso.
Ku munota wa 87 Gasogi yaje kubona penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Kwizera Olivier, iza gutsindwa na Hassan Kikoyo.
Umukino wenda kurangira Manace Mutatu wa Rayon Sports yaje guhabwa ikarita y’umutuku nyuma yo gutinza iminota.
Ku Mumena, ikipe ya Kiyovu Sports yahatsindiwe na Rutsiro ibitego 2-1, aho icya mbere cya Rutsiro cyatsinzwe na Hadji Iraguha, cyishyurwa na Kharim Nkoto kuri Penaliti, Nova Bayama atsinda icya kabiri ku munota wa 89, byatumye Kiyovu ihita isoza iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda B.

Ubwanditsi
Brightafrica
