Bamwe byabarenze bibagirwa ko ari Guma mu Rugo! Uko Abanyarwanda bakiriye intsinzi y’Amavubi muri CHAN 2020

Share Now

 Intsinzi ikipe y’Igihugu ‘Amavubi yabonye kuri Togo muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, yashimishije bikomeye Abanyarwanda b’ingeri zose, bamwe bava mu buriri bajya mu muhanda bakenyeye Essuie-main, bajya kwifatanya n’abandi muri ibyo byishimo bidasanzwe.

Ijoro ryo ku wa 26 Mutarama rishyira ku wa 27 Mutarama, ntiryari risanzwe ku Banyarwanda hafi ya bose, baba abakurikira iby’umupira w’amaguru ndetse n’abatawukunda.

Ibitego byo kwishyura byatsinzwe na Niyonzima Olivier ‘Seif’ na Tuyisenge Jacques byahagarukije bamwe, na bo bakangura abari mu bitotsi, ariko

cyishimiwe bidasanzwe kuruta uko umwaka mushya wa 2021 wishimiwe kubera icyorezo cya COVID-19.

Amavubi yaherukaga gutsinda umukino uwo ari wo wose muri Nzeri 2019, yongeye gushimisha Abanyarwanda mu buryo budasanzwe, aho bamwe mu bo mu Mujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, bigabije imihanda, abandi baguma mu ngo zabo, bose intero ari imwe, baririmba Amavubi yabahaye ibyishimo ntagereranywa.

Mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko muri Kigali nko ku Gisozi, humvikanye abavuzaga akaruru, vuvuzela nyinshi, ingoma z’urwungikane, amajerekani n’amasafuriya byavuzwaga mu gihe ku Kimisagara, bamwe bagiye mu muhanda bafite ibendera ry’Igihugu bishimira intsinzi u Rwanda rwaboneye muri Cameroun. I Nyamirambo, byari umwihariko kuko amagana y’abantu bahuriye mu muhanda, bamwe bikuramo imyenda yo hejuru, bajya mu muhanda baririmba mu majwi aranguruye bishimira intsinzi.

Ibyishimo byahereye i Limbe, ubwo Ikipe y’Igihugu yari imaze gutsinda Togo mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C, abakinnyi, abatoza n’abandi bose babaherekeje, bahuriye mu rwambariro baririmba bati “Burya umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye.”

Amasaha make mbere y’uko Amavubi ajya muri uyu mukino, yabanje kugezwaho ubutumwa n’impanuro za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wasabye abakinnyi gukinira hamwe, bagashaka ibitego.

U Rwanda na Namibia ni byo byari bigeze ku mukino wa Kabiri bitarinjiza igitego mu izamu muri iri rushanwa rya CHAN 2020 riri kuba ku nshuro ya gatandatu, ariko rwinjije ibitego bitatu mu mukino umwe.

Abanyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye basutse amarangamutima yabo nyuma y’intsinzi ihambaye, u Rwanda rwabonye nyuma y’igihe kirekire, abakunzi ba ruhago banyotewe kwishima.

Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame, ni umwe mu bashimishijwe n’intsinzi y’Ikipe y’Igihugu, ashyira kuri Twitter utumenyetso tw’umutima dutatu turi mu mabara y’ibendera ry’Igihugu, akurikizaho ijambo ‘Amavubi’.

Bernard Makuza wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, yashimiye Amavubi ku buryo yakinnye nk’indwanyi.

Ati “Mwakoze cyane Amavubi, mwerekanye ishyaka ryo guhangana kugira ngo mubone iyi ntsinzi. Mukomeje muri ¼ mubikwiye. Umutoza yakoze ku mahitamo y’imikinire. Dutewe ishema namwe.”

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagize ati “Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye. Imana yari yamaze gutaha i Rwanda.”

Ku rundi ruhande, Minisiteri ya Siporo yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kwishimira intsinzi y’Amavubi ariko bazirikana kwirinda COVID-19.

Yagize iti “Turashimira Amavubi ku bw’intsinzi ahaye u Rwanda. Tuributsa Abanyarwanda bose muri rusange kubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Gutsinda uyu mukino, byahesheje Amavubi gukomeza muri 1/4, aho azahura n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Zambia, Guinea na Tanzania.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (Bayisenge Emery 8’), Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid (Twizeyimana Martin Fabrice 56’), Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio (Sugira Ernest 61’), Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Jacques (c).

Togo: Abdoul-Moubarak Aigba, Bilal Moussa, Abdoul-Sabourg Bode, Messan Toudji, Abdou-Samiou Tchatakora, Yandoutne Nane (c), Ismael Ouro-Agoro, Kossivi Adjahli, Abdoul-Halimou Sama, Kakouvi Amekoudi na Kparo Ahoro.

Amavubi mbere yo kujyamu kibuga babanza kwiyambaza Imana
Sugira wahesheje Amavubi itike ya 1/4

Ubwanditsi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *