RDF irimo gukora iperereza ku byaha Sergeant Major Kabera Robert akekwaho
Ishami rishinzwe Ubushinjacyaha mu ngabo z’u Rwanda (MPD) ryatangiye iperereza ku birego bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert”, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana wo mu muryango we.
Iki cyaha biravugwa ko cyakozwe ku itariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.
Igisirikare cy’u Rwanda cyirizeza buri wese ko ubutabera buzatangwa mu mucyo, kikamagana byimazeyo uwo ari we wese wica amategeko y’u Rwanda,aya RDF, n’undi wese mu bakozi ba RDF unyuranya n’imyitwarire n’indangagaciro bya RDF.
RDF yavuze ko ibikorwa byo gushakisha ukekwa birakomeje.
Sergeant Robert yamamaye kuri iri zina nk’umuhanzi, yamamara na none mu muziki kubera itsinda rya Army Jazz Band rya gisirikare. Ubu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho guhohotera umwana w’umukobwa w’imyaka 15, bikavugwa ko yahise atoroka n’ubwo bitazwi aho aherereye.

Sgt Robert wamamaye mu ndirimbo nka Weekend, Impanda n’izindi, ni umwe mu bahanzi banditse izina kandi umaze imyaka muri muzika, akabifatanya no kuba mu ngabo z’igihugu.
Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Igihe
