Covid-19: Uko ubukungu buhagaze mu buhanzi muri Afurika
Covid-19 yazanye ingaruka nyinshi mu buryo butandukanye. Ni muri urwo rwego ubuhanzi muri rusange bwibasiwe cyane muri Afurika.
Iki cyorezo gihangayikishije isi muri rusange, cyabasigiye isomo rikomeye nk’abahanzi,bityo hakaba hakenewe imbaraga zitandukanye mu buryo bwo kugira ngo abahanzi bamenye uburyo bakoresha ubumenyi n’ubuhanga bafite budakomeje guhungabanywa n’ icyorezo.
Leta zitandukanye nyafurika zimaze kubona uruhare rw’abahanzi mu iterambere ni muri urwo rwego na leta y’ u Rwanda yavuze ko ibikorwa by’abahanzi byahagaze ariko hamwe n’abafatanyabikorwa bayo barebye uko babafasha mu guhangana n’ingaruka zabagezeho.
Ibikorwa bitandukanye byarahagaze byose mu cyiciro cy’abahanzi cyane kuko kiri mu byagizweho ingaruka na COVID-19 kuko abenshi bakura ibibatunga mu bitaramo, amamurika atandukanye kandi byose byarahagaritswe.
Uburyo bwagoboka abahanzi muri iki gihe ni ugukora ubucuruzi bw’ifashisha ikoranabuhanga, kuri ubu rikaba rifite amahirwe mu kuzahura ubukungu bw’inzego zose.
Karenzi Queen Rosine
