AS Kigali ikomeje imyitozo ikaze mbere yo guserukira u Rwanda muri CAF (Amafoto)
Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa kugira ngo ikine umukino ubanza w’ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup, AS Kigali yatangiye kwitoreza ku kibuga cy’ubwatsi cya Stade Amahoro guhera ku wa Mbere tariki ya 1 Gashyantare 2021.
Ikipe y’Umujyi izabanza kwakirwa na CS Sfaxien yo muri Tunisia mu mukino ubanza uzaba ku wa 14 Gashyantare mu gihe uwo kwishyura uzaba nyuma y’icyumweru kimwe.
Umutoza Nshimiyimana Eric wari umaze hafi ukwezi akorana n’abakinnyi be ku kibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano cya Stade ya Kigali, yahisemo guhindura bagakorera kuri Stade Amahoro kugira ngo bamenyere gukinira ku bwatsi busanzwe nk’ubwo bazakiniraho muri Tunisia.
Ku myitozo yabaye ku wa Mbere ku mugoroba, iyi kipe yasuwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier.
AS Kigali ni yo kipe rukumbi mu gihugu, yemerewe n’iyi Minisiteri gukomeza imyitozo nyuma y’uko hahagaritswe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Ukuboza kubera COVID-19, nyamara yo ikiri mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation.
Gusa, imaze hafi ibyumweru bitatu idakorana n’abakinnyi bayo barimo Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Bayisenge Emery, Nsabimana Eric, Kalisa Rachid na Hakizimana Muhadjiri bari mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yari muri CHAN 2020 muri Cameroun.
Aba bose bazagera mu Rwanda ku wa Gatatu, bashobora gusubukura imyitozo hamwe na Karera Hassan umaze iminsi mike adakora kubera imvune idakanganye yagiriye mu myitozo.
AS Kigali yageze mu cyiciro cya gatatu cya CAF Confederation Cup, kibanziriza amatsinda, nyuma yo gusezerera Orapa United yo muri Botswana na KCCA yo muri Uganda.
CS Sfaxien zizahura, imaze kwegukana iri rushanwa Nyafurika inshuro eshatu, ariko igikombe iheruka ni icyo mu 2013. Yatomboye guhura na AS Kigali nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions League.


Ubwanditsi
