Ikipe ya APR WBBC yageze i Kigali itahukanye igikombe cy’Akarere ka 5
Karenzi Christopher
Ikipe y’ingabo z’igihugu APR WBBC ikubutse mu irushanwa ry’Akarere ka 5 ikaba yageze i Kigali kuri iki cyumweru, yegukanye Igikombe cy’iri rushanwa cyaberaga muri Nyayo i Nairobi muri Kenya ku wa gatandatu tariki 15 Ugushyingo 2025. Umukino warangiye APR itsinze REG WBBC amanota 82-71 yegukana igikombe. Iyi kipe ya APR yari imaze imikino 11 idatsinda REG WBBC mu marushanwa yose.
Yacine Diop, umukinnyi ukomoka muri Senegal ukina muri APR, niwe watowe nk’umukinnyi mwiza (MVP) wa FIBA WBLA Zone V Qualifiers, nyuma y’aho begukanye igikombe, Yacine yavuze ko gutsinda umukino wa nyuma ( Fainale) ngo ntibyari byoroshye na gato , ariko ibyishimo byo kubona ikipe ye itsinda ikegukana igikombe birenze byose.
Mu kiganiro na brightafrica Yacine asanga ibintu bibiri aribyo byabahesheje itsinzi. Yagize ati: “Imikino itatu ya nyuma ntiyari yoroshye na gato,ariko kubera ko tuzi ko dufite ikipe ikomeye, twagerageje guhanahana neza umupira dukina nk’ikipe ndetse twari dufite bamyugariro beza . Ibyo byombi nibyo byaduhesheje intsinzi muri uyu mukino.”

Yacine Diop uri i bumoso niwe watowe nk’umukinnyi mwiza wa Zone V (MVP)
Kapiteni w’ikipe ya APR Mugwaneza Charlotte mu kiganiro na Brightafrica, yishimiye itsinze: “Turishimye cyane nyuma y’urugamba rukomeye, kuko twakoze nk’ikipe imwe, maze turatsinda. Ibyishimo ni byo bishimangira intsinzi yacu’’.
Mu gace ka gatatu ku mukino wa nyuma, Mugwaneza yagarutse ku buryo ikipe ya REG yagerageje kubazamura, ariko APR ibanyuraho neza, igahita ibona itsinzi y’agaciro ‘’Mu mukino wa Basketball, ikipe irimo gukina ishobora guhita ikura amanota y’ikinyuranyo yashyizwemo, ariko umutoza agakomeza gukurikirana umukino kugira ngo ahindure imyiteguro bitewe n’uko umukino ugiye’’.
Ku ntsinzi y’iyi kipe, Kapiteni w’ikipe ya APR WBC, Mugwaneza Charlotte, yagize ati: “Muri rusange ntabwo nayitura umuntu umwe. Ndayitura Abanyarwanda bose, Minisiteri y’Ingabo MINADEF, abatoza, bagenzi banjye bakinnyi, abafana bose ndetse na buri wese wagize uruhare kugira ngo tugere kuri uru rwego.”

Umutoza wa APR WBBC, Mushumba Charles ashimira abakinnyi be
Aya makipe yombi APR na REG kongeraho Kenya Ports Authority azahagarira aka karere mu Mikino Nyafurika ya ‘Africa Women’s Basketball League’ izabera i Cairo mu Misiri tariki ya 5 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2025.
Amakipe azitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afrika WBLA amaze gukatisha itiki kugeza ubu ni :
– Al Ahly (EGY)
– Ferrovario Maputo (MOZ)
– FAP (CMR)
– CNSS (COD)
– APR (RWA)
– REG (RWA)
– KPA (KEN)
– Spotify Clube Luanda (ANG)
– Bravehearts (MAW)

Bakigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga bakiriwe n’Abayobozi ba APR W BBC n’abakunzi ba APR

Capt. w’ikipe ya APR WBBC Mugwaneza Charlotte

Byari ibyishimo bikomeye ku bakunzi ba APR
