Torsten  yatandukanye n’Amavubi

Share Now

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko uwari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler, atazakomeza aka kazi.

Ni itangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mutarama 2025, nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’impande zombi ku buryo hakongerwa amasezerano.

Rigira riti “Turamenyesha Abanyarwanda bose by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru, ko nyuma y’ibiganiro bitandukanye na Torsten Frank Spittler wari Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu, ‘Amavubi’, hafashwe umwanzuro wo kutamwongerera amasezerano y’akazi.”

FERWAFA kandi yakomeje ivuga ko mu gihe cya vuba izatangaza umutoza mushya w’Ikipe y’u Rwanda.

Spittler mbere yo guhabwa amasezerano mu Amavubi, ntabwo benshi bamwemeraga kuko nta makipe akomeye yanyuzemo, ariko igihe yari amaze, hari imitima y’abafana bamwe yari amaze kwigarurira.

Agiye nta tike n’imwe ahesheje iyi kipe mu marushanwa mpuzamahanga, haba mu Gikombe cya Afurika cya 2025, ndetse n’iyo mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu muri Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2024).

Mu gihe cy’umwaka uyu umutoza ukomoka mu Budage atoza Amavubi, mu mikino 14 yatsinzemo itandatu, anganya ine, atakaza indi ine, yanatumye iyi kipe iyobora Itsinda C mu mikino yo gushaka Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu mikino 14 Frank Spittler yatojemo Amavubi, yatsinzemo itandatu, anganya ine, atakaza indi ine. Yasize u Rwanda ruyoboye Itsinda C mu mikino yo gushaka Igikombe cy’Isi cya 2026 mu gihe rwagarukiye ku muryango w’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ubuhanga ntibwari ikibazo kuri Frank Spittler

Ubwo Spittler yageraga mu Rwanda mu Ugushyingo 2023, yatangiye gutoza abakinnyi ahereye hasi, ashingiye ku kuba nta bushobozi bufatika yababonyemo, by’umwihariko agakemanga urwego rw’ababatoza mu makipe bakinamo barimo ababongerera ingufu.

Mu kazi yakoze mbere yo gutoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, harimo no kuba umuyobozi wa tekiniki muri Yemen, Sierra Leone na Mozambique, ibyo bikamuha ubushobozi bwo kumenya uko abyaza umusaruro impano no gushaka abazifite.

Ni umutoza wagaruye umwuka mwiza n’icyizere mu bakinnyi benshi b’Abanyarwanda, aho icyitwa ‘flash disk’ [guhamagara abakinnyi badahinduka] cyasaga n’ikiri gukendera mu Ikipe y’Igihugu.

Ibyo byajyanaga kandi no kubona umusaruro mwiza mu kibuga, aho uretse karande yasaga n’iyamwokamye yo kudatsinda umukino wa mbere aheraho agifata abakinnyi bavuye mu makipe yabo, naho ubundi intsinzi yabaga yizewe ku mukino wa kabiri.

Nubwo bimeze gutyo, ni umutoza wajyaga atungurana akavuga amagambo atarishimirwaga n’Abanyarwanda nko kubibutsa ko u Rwanda atari nka Brésil mu mupira w’amaguru n’ibindi.

Byiyongeraho kuba hari abakinnyi beza yashwanye na bo barimo Hakim Sahabo ukina mu Bubiligi, Rafael York na Hakizimana Muhadjiri, nyamara ku mpamvu nto zishobora gukemurwa kuko harimo kwitaba telefoni bari ku meza cyangwa gutinda kujya kurya.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu biganiro byo kongera amasezerano, Frank Spittler yabwiye FERWAFA ko agomba gukubirwa kabiri umushahara, ukava ku 12.000$, ukaba 25.000$.

Mbere na mbere, uyu mutoza yavuye mu Rwanda mu Ukuboza atarishimiye uburyo yegerewemo abwirwa ko yakomeza gutoza Amavubi.

Mu biganiro, Frank Spittler yasabye ko yajya yishakira abungiriza aho kugenerwa abenegihugu gusa, ndetse akajya iwabo mu Budage, akagaruka mu Rwanda ari uko Ikipe y’Igihugu igiye gutangira umwiherero.

Uyu mugabo w’imyaka 63, wasubiye mu Budage mbere y’iminsi mikuru isoza 2024 nyuma yo kubisaba FERWAFA, yavuze kandi ko yajya atoza ikipe nkuru gusa, iya CHAN n’andi makipe nk’Abatarengeje imyaka 23 agashakirwa abatoza bayo.

Ubusanzwe, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ aba agomba gutoza amakipe yose uhereye ku y’Abatarengeje imyaka 23 ndetse umushahara agenerwa akenshi usatira 10.000$.


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *