U Rwanda rugiye kwakira iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal muri Afurika

Share Now

U Rwanda rugiye kwakira iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal muri Afurika, mu gikorwa giteganyijwe tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Mata 2025.

Ni ku nshuro ya gatandatu iri serukiramuco rihuriza hamwe abafana b’iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza, aho bakora ibikorwa by’ubugiraneza n’ibindi byiganjemo iby’ubusabane.

Kugeza ubu, abafana bo muri Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia na Tanzania nibo bamaze kwemeza ko bazitabira iki gikorwa cyitezwemo abarenga 1000.

Uretse gusabana biranga iri serukiramuco, abaryitabiriye banakora ibikorwa by’ubugiraneza, kubungabunga ibidukikije batera ibiti ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.

Arsenal n’ikipe ifite aho ihuriye n’u Rwanda kuko kuva mu 2018, iyi kipe irwamamaza binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yambara ku kaboko k’ibumoso.

Brightafrica


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *