Dr:Nduwumuremyi: Dukeneye kweza byinshi  gusumba ibyo tweza uyu munsi.

Share Now

Abanyamakuru bo mu  bitangazamakuru bitandukanye mu  Rwanda  bari  i Musanze guhera tariki 11-15/2024  mu mahugurwa ajyanye  no gusobanurira abanyarwanda  ibyiza byo gukoresha science na teknoloji mu kuzamura umusaruro mu buhinzi mu kwirinda uburwayi bwibihingwa, amatungo ndetse  no kurengera ibidikikije. Uyu munsi hari ibibazo byinshi  mu buhinzi bw’inyanya ziri mu bihingwa.

Kuri iyi ngingo Umushakashati Dr. Athanase Nduwumuremyi  mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko ijanisha rigera kuri  mirono itatu na gatatu ku ijana  33% by’umusaruro w’inyanya utakara buri mwaka.

Yagize ati  ‘’ Dukoresha ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, hashobora kubikwa imbuto  zibikika igihe kirekire cyangwa zera byinshi   zihanganira indwara kandi zikihanganira n’igihe kibi’’.

Dr Athanase Nduwumuremyi asobanura ku bushakashati bwakozwe

Dr. Nduwumuremyi akaba akangurira abahinzi  gushaka isoko kare  nibasarura bamenyeko bazijyana  ku isoko runaka kuko inyanya ntizibikika kuburyo zitangirika.

Yagarutse  ku nyanya zihunikwa mu bigega zatewe umuti,  yavuze ko abenshi ngo bakunda  kuzihunika yagize ati ‘’ Uriya muti batera ku nyanya kugirango zitangirika ni mubi cyane kuko  ushobora  kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu’’.

Aragira inama abahinzi ko mbere yo gusarura inyanya  bakwiye kuba bamaze  byibuze iminsi 15 badateye umuti kugirango umuti utazagira ingaruka ku muntu.

Yagarutse  kuri GMO agaragaza ko  ari uburyo bwo gukora imbuto bagahindura imiterere uburyo bwihuse,  n’ubundi buryo bwo gukora imbuto nshyaha, ibi ngo  ni uguhindura  imiterere  y’imbuto zari zisanzwe  bikaba byabatwara imyaka myinshi.

Mu gihe  abanyarwanda bakomeza kwiyongera  kandi ubutaka butiyongera Dr. Athanase Nduwumuremyi  asanga hakoreshejwe uburyo bwa tekinoloji bwa GMO, hakorwa imbuto zera byinshi, ni ukuvuga ko imbuto yihanganira indwara ikihanganira ikirere  kibi nta kabuza haboneka umusaruro wakwiyongera dusanzwe tubona uyu munsi.   

 Yagize ati ‘’ Nkuko dufite ubutaka bukeya n’abanyarwanda bakaba biyongera dukeneye kweza byinshi  gusumba ibyo tweza uyu munsi.

Tugomba rero gushaka uburyo twongera  ibiryo, twongera umusaruro, ku buso bwacu butoya dukoreresheje  ikoranabuhanga rishoboka ryose ibiryo biboneke tuzabasha kubagaburira’’.

Dr. Athanase yagaragaje  ko Biotechnogy ishobora kuba kimwe mu bisubizo byatuma abanyarwanda bihaza mu biribwa  mu gihe kiri imbere.

Bimwe mu bihugu bikoresha ubwo buryo ngo nta kibazo cy’ibiryo bafite  ingero ni nka Afrika y’Epfo ndetse na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Pacifique Nshimiyimana ni umukozi wa Alliance for Science Rwanda akaba ari umuhinzi n’umushakashatsi, yasobanuye GMO icyo ari icyo.

Pacifique Nshimiyimana ni umukozi wa Alliance for Science Rwanda asabonura ikoranabuhanga rya GMO

Alliance for Science Rwanda ni umuryango w’abanyarwanda ukora kandi ukamamaza  ikoreshwa rya Science  na Tekinoloji mu gukemura ibibazo biri mu buhinzi, mu buzima ndete n’ibidukikije.

Uyu muryango watangiye mu mwaka wa 2020 bakaba bakorana n’ibigo bitandukanye birimo OFAB  ku bufatanye na Rwanda Media Commission (RMC). Mu magambo arambuye mu cyongereza ni Genetically Modified Organism, Mu Kinyarwanda ni ibinyabuzima byahinduriwe uturemangingo duto mu rwego rwo kongera umusaruro, guha ibyo bihingwa ububasha bwo kwihanganira cyangwa se  ibihe bibi birimo amapfa.

Ni tekinoloji imaze igihe imaze imyaka irenga 30,  hari ibihugu byinshi bitandukanye bimze igihe  biyikoresha. Impamvu  Rwanda rurimo kwinjiza iri koranabuhanga.

Nshimiyimana yagize ati ’’ Iryo koranabuhanga  rifite igisubizo  tutabonaga  mu bundi buryo twakoreshaga harimo nko kuba  bafata igihingwa cyari gifite  ibibazo nk’indwara ikibangamiye cyane uyu munsi,  bakaba baha icyo gihingwa ubushobozi butuma iyo ndwara idakomeza kukibangamira’’. 

OFAB  ikorera  mu bihugu bitandukanye muri Afrika harimo Ghana , Tanzania, Nigeria, Burkinafaso, Ethiopia, Kenya, Uganda, Mozambique, Malawi n’uRwanda.

Abanyamakuru bahuguwe

ES wa RMC Mugisha ni umwe mu bahuguye abanyamakuru

Gisele Ndizeye umukozi wa OFAB akaba ari mubateguye aya mahugurwa

Habimana Jean Claude ku munsi wa 1 asangiza ubumenyi abanyamakuru ku nkuru nyazo n’izitafite gihamya


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *