Umushinga wa Unified champion schools mu iterambere ku bafite ubumuga bwo mu mutwe

Share Now

Umushinga wa Unified champion schools  ni umushinga uhuza abana baba mu bigo by’amashuri n’abafite ubumuga baba mu muryango nyarwanda aho batuye (community) .

MUHIRE Patrick Guevara ni umuyobozi ushizwe siporo n’iterambere muri Special Olympics Rwanda.  Mu kiganiro  na brightafrica.rw,  yavuze ko Uwo mushinga uzakorana n’ibigo  bigera kuri magana ane (400) mu Rwanda.

Bamwe mu bahawe impamyabushobozi bari kumwe n’abayobozi

Ibyo bigo bikazajya bikorana n’umuryango mugari ubegereye aho batuye barereramo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe harimo abana n’ abakuru bakurikirana imikino itandukanye harimo  umupira w’ amaguru(football), imyitozo ngororamubiri (athletisme), gutera umuhunda, gutera ingasire ndetse na Boccia.

Muri uku kwezi Ku kwakira, habaye amahugurwa  ari mu byiciro bibiri.  Icyiciro cya mbere  hari amahugurwa agamije  gusuzuma ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe no kureba ingano y’ibibazo bafite mu mutwe kugira ngo barebe igice cyo mu mutwe bagomba guteza iterambere  ry’uyu mushinga wa Unified Champion school ukaba ugamije mbere na mbere gukura abafite ubumuga bwo mu mutwe mu bw’igunge,  sibyo gusa ukaba ugamije kwerekana siporo idaheza  abantu bose bafite ubumuga bwo mu mutwe, bose muri rusange kugeza igihe bazanasaba Car  free day izaba ihuje abantu bose bayikora muri rusange .

Umuyobozi wa Special Olympics Rwanda Pr.Deus Sangwa  yashimiye  abahuguwe ko bafite  umutima w’urukundo bagaragariza abafite ubumuga bwo mu mutwe barimo abavandimwe, ababyeyi, bakuru babo ndetse na barumuna babo.By’umwihariko Umuyobozi wa Special Olympics Rwanda PR. Sangwa ashimira umukuru w’igihugu washyigikiye uyu muryango ko watera imbere mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, agaragaza ko ari umuyobozi ukunda siporo ku buryo bw’umwihariko. Yibukije ko ubwo Perezida Paul Kagame aheruka muri leta zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2015, yakurikiranye imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe, yabonye uko uko bitabira imikino abona urukundo ndetse n’ibyishimo bafite bahawe umwanya, aragaza ko no mu Rwanda tugomba kubiha  agaciro.

Umushumba Sangwa  yagize ati : ‘’Niyo mpamvu mubona gahunda za Special Olympics Rwanda  zigenda zikomera  na none leta yacu ishyiramo uruhare rugaragara’’. Yasabye abitabiriye aya mahugurwa ko bitaba amasigaracyicaro.

Nyuma y’ikiciro cya mbere cy’amahugurwa hakurikiyeho ayandi mahugurwa ajyanye na Porogaramu ya Fit 5 . Ndayishimiye Gilbert akuriye umushinga Fit Families ndetse n’ikoranabuhanga muri Special Olympics mu Rwanda. Mu kiganiro na brightafrica.rw, yavuze ko iyi Fit 5 ari porogaramu isobanura  gukora siporo inshuro eshanu buri cyumweru,  ni kuvuga ko muri icyo cyumweru buri munsi akora  imyitozo itanu itandukanye akarya imbuto eshanu zitandukanye akanywa n’amazi amacupa atanu. Iki kikaba ari icyiciro cya kabiri cy’abatoza bahuguwe muri uku kwezi ku ukwakira.

Abatoza bagera kuri 45 baturutse mu duce dutandukanye tw’igihugu, bahuguwe  kubijyanye na Fit 5 aho bibanda ku mirire binyuze muri siporo  no kurwanya umwuma.  Ndayishimiye yavuze ko aba batoza bahuguwe, ngo bari basanzwe bari muri Special Olympics mu Rwanda ndetse ko hagomba kwiyongeramwo abandi bashyashya.  Icyo bagomba gukora ni ukugenda mu miryango itandukanye bakareba abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bakabakangurira gukora siporo,ahanini iyo siporo bifuza ko bayikorana n’ababyeyi babo kandi bagakomeza kurya imbuto bakanywa n’amazi menshi. Ku kibazo cyo kuba hari abadafite ubushobozi bwo kubona imboga , Ndayishimiye Gilbert, yavuze ko nta muntu udafite ubushobozi bwo kugura imbuto, asanga umuntu yafata byibuze imbuto eshanu n’imboga rwatsi, abahuhuguwe bakaba bashishikarizwa kugeza ubutumwa ku bari mu cyaro ko mugihe babuze izi mbuto barya n’imboga rwatsi bakunze kwita irengarenga. Special Olympics  ikorera mu turere 23  mu Rwanda, kwikubitiro uyu mushinga watangiriye mu mujyi wa Kigali ariko mu myaka iri imbere uzasakara mu gihugu cyose.

I bumoso MUHIRE Patrick Guevara, umuyobozi ushizwe siporo n’iterambere muri Special Olympics Rwanda

Rev. Tumushime Samuel Umuyobozi mu nama y’ubutegetsi ya Special Olympics Rwanda
Umuyobozi wa Special Olympics Rwanda Pr. Deus Sangwa asoza kumugaragaro amahugurwa
Abayobozi bagize Inama y’ubutegetsi muri SOR nabo bari bitabiriye uyu muhango wo gutanga impamyabushobozi
Ndayishimiye Gilbert akuriye umushinga Fit Families n’ikoranabuhanga muri Special Olympics Rwanda

Christopher Karenzi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *