Kayishema wiyitaga Nibashumba yafashwe

Share Now

Byafashe umwaka wo “kwegeranya amakuru yose ashoboka” kugira ngo ikipe nini irimo abapolisi n’abategetsi bo muri Africa y’Epfo, Eswatini, Amerika n’u Rwanda bamenye neza “100%” ko Donatien Nibashumba umukozi mu isambu nini y’ubuhinzi (farm) ari we Fulgence Kayishema umaze imyaka irenga 20 ashakishwa.

Kuwa gatatu polisi yamufatiye aho muri iyo “farm yakoragamo ari naho yari atuye wenyine”, nk’uko umuvugizi wa polisi ya Africa y’Epfo Brigadier Thandi Mbambo yabibwiye BBC Gahuzamiryango mu kiganiro cyihariye.

None kuwa gatanu, Kayishema aragezwa imbere y’urukiko rwa Bellville i Cape Town, ku bigendanye n’amategeko y’abinjira n’abasohoka, hamwe n’inyandiko yo kumuta muri yombi ya Interpol, urubuga rwa polisi ya Africa y’Epfo ruvuga ko Kayishema azoherezwa mu Rwanda.

Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse jenoside mu Rwanda yatangaje ko ifatwa rya Kayishema ari intambwe mu guha ubutabera abarokotse.

Kayishema umwe mu bantu bahigwaga cyane ku isi?

Fulgence Kayishema w’imyaka 61, mu gihe cya jenoside yari umugenzacyaha, cyangwa OPJ (Officier de Police Judiciaire), mu cyahoze ari komine Kivumu ku Kibuye, mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Ashinjwa kuyobora ubwicanyi bwakorewe abatutsi bagera hafi ku 2,000 bari bahungiye kuri Kiliziya Gatolika ya Nyange mu gihe cya jenoside no kugura no gutanga lisansi ngo babatwikire muri iyo kiliziya, nkuko bivugwa n’uru rwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha rwitwa IRMCT.

Ibyo kubatwikiramo byanze, IRMCT ivuga ko Kayishema n’abandi bakoresheje ibimodoka byifashishwa mu kubaka no gusenya bigahamba abishwe muri iyo kiliziya ari nako byica abagihumeka.

Kayishema wambaye ikoti ry’umukara

Uru rwego ruvuga ko mu minsi ibiri yakurikiyeho Kayishema n’abandi bahagarariye ibikorwa byo guhamba abishwe mu byobo rusange.

Kayishema ntaragira icyo avuga ku rutonde rw’ibyaha aregwa n’uru rwego. Biteganyijwe ko azagira icyo avuga nagezwa imbere y’ubucamanza.

Ubwo urukiko rwa Arusha rwafungaga imiryango, IRMCT yasigiwe abantu umunani bahigwa cyane ku isi kubera uruhare bakekwaho muri jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

Source: BBC


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *