Kirehe: Nyuma y’amasomo  abarangije   banahawe ibikoresho bizabafasha kwitezimbere

Share Now

Mu karere ka Kirehe ku itariki ya 22 Ukuboza 2022, habereye umuhango wo gusoza amasomo y’ abagenerwabikorwa b’ Umushinga Youth and Teenage Mathers’ Empowerment Project (YTME-Project)” ukorera mu murenge wa Gahara mu  kagari ka Murehe.

Mu gihe cy’amezi atandatu  hatanzwe amahugurwa ajyanye no  kwigisha amasomo y’imyuga yarimo ibyiciro bitandukanye  urubyiruko 70 rurimo ab’ igitsina gore 51 (muri bo 45 ni abangavu babyariye iwabo) n’ abigitsina gabo 19 rwibumbiye mu matsinda 7.  Mu byo bize harimo ubudozi  abahuguwe bari 25, gukora inkweto ni  25) no gukora imisatsi bari 20.

Aba bose hakurikijwe ibyo bize bahawe icyemezo cy’ uko barangije amasomo,  ibikoresho bijyanye n’ ibyo bize, gufungurizwa Konti mu murenge SACCO kandi  bashyirirwaho amafaranga ibihumbi 20,000 kuri buri muntu.

Ubuyobozi bw’ Akarere bwari buhagarariwe n’ Umuyobozi w’ Agateganyo w’ ishami ry’ imiyoborere myiza Bwana Bizimana Evariste

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uwo muhango,  yashimiye umufatanyabikorwa Love2Help (L2HO) ku bikorwa byiza yakoze, asaba urubyiruko rurangije amasomo  rwahawe ndetse n’ ibikoresho  kubibyaza umusaruro biteza imbere no gukomeza gukorera mu matsinda.

Yagize ati ‘’ Love2Help mwakoze agashya, twari tumaze iminsi  tuvuga  twitotomba ngo haza abafatanyabikorwa batandukanye bakeneye urubyiruko rurimo n’ikiciro kirimo n’abangavu babyariye iwabo batarageza igihe  cyangwa se n’ikiciro cy’abagore n’urubyiruko, ariko abaza baba bafite ubwira guhugura, guhugura, guhugura’’.

Bizimana Evariste

Bwana Bizimana asanga guhugurwa aribyo ariko akibaza ati nyuma yo guhugurwa bigenda gute?

Yashimiye umufatanyabikorwa Love2Help (L2HO) wasubije ikibazo yibazaga.

Yagize ati’’Mwebwe rero mwashubije ikibazo cyanjye, mwarahuguye ariko mwahaye n’abantu ikibafasha gutangira gushyira mu bikorwa ibyo mwabahuguye’’.

Mu izina ry’Akarere yabijeje ko bazakomeza gukurikiranwa bakanaherekezwa kugeza babaye Koperative.

Ni ijambo ryakiriwe neza n’abahuguwe ndetse n’ababyeyi bari babaherekeje muri uyu muhango.

Abahuguwe bo mu Itsinda Twitezimbere

Djamila Consolate Deborah ni Umuyobozi wa Love2Help (L2HO), mu ijambo rye yasabye ababyeyi kuzafasha abana babo bagakoresha ibikoresha bahawe mu rwego rwo kwiteimbere.

Yagize ati ‘’Babyeyi mutazahura n’ikibazo ngo mwana wajye rero cya gikoresho zana tukiyambaze, iki kibazo turimo nikivaho tuzabona amafaranga menshi tukugurire ikindi. Oya siko bimeze. Amasezerano ntabwo azabibemerera babyeyi ndetse namwe bana namwe murasinya’’.

Igikorwa cyakurikiyeho, kwari ugusinya Amaserano yo gufata neza ibikoresho bahawe harimo imashine zo kudoda imyenda, ibikoresho byo gukora inkweto ndetse n’ibijyanye na salon.

Umuyobozi wa Love2Help (L2HO) Djamila Consolate Deborah

Madame Djamila yakanguriye abahuguwe kuva ku rwego rumwe bakazamuka mu rundi by’umwihariko abasaba kwibumbira mu makoperative nk’uko Ubuyobuzi bw’Igihugu bushishikariza kwibumbira mu ma koperative cyangwa Amashyirahamwe kugirango bitezimbere.

Aganira na brightafrica.rw, Manase Mparibatenda Umushumba mu Itorero rya Havest International Pantecostal Chuch mu Murenge wa Gahara, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kugaragaza uko ikibazo giteye.

Umurenge wa Gahara mu karere ka Kirehe, byagaragaye ko hari abakobwa benshi babyaye.

Pastor Mparibatenda  yavuze  ko ikibazo agisangiye n’ababyeyi benshi dore ko n’umukobwa we yatewe inda muri ubwo buryo.

Yagejeje iki kibazo ku Muryango wa Love2Help (L2HO) nabo bashaka inkunga binyuze  mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB.

Yashimiye muri rusange ko igikorwa cyatangiye neza kikanasozwa neza ariko nta byera ngo  de. Asanga abafashijwe n’Umushinga ngo ni nk’igitonyanga mu  nyanja kuko  igikorwa cy’abasore  kitameze neza kubera ko ngo batera abakobwa  inda barangiza bakabigurutsa bakagenda.

Yagize ati ‘’Ababyeyi b’abana bahura n’ingorane zo kurera abo bana ugasanga n’umurenge n’igihugu biraremerewe.’’

Umushumba Mparibatenda yavuze ko Umukobwa we witwa Masezerano Prisca nawe  ni umwe mu bahawe  impamyabumenyi hamwe n’imashinne izamutez’imbere ikazanamufasha kurera umwana we.

Yagize ati ‘’ Icyo nishimira ni uko iki gikorwa cya  Love2Help (L2HO) cyakorewe mu murenge wa Gahara kitabiriwe n’abasore n’inkumi 70, bagiye kubona ubushobozi  bwo kwibeshaho bakaba bazareba uko bakwibeshaho, gutunga imiryango yabo ndetse nabo ubwabo bwite’’.

Ibyo bikoresho byatanzwe n’Umuryango Love2Help (L2HO) binyuze ku muterankunga RGB.

Djamila Consolate Deborah Umuyobozi wa Love To Help

Amafota yaranze igikorwa

Ababyeyi b’abana bari batumiwe mu muhango wo gutanga Impamyamubenyi
Consolate Deborah ari kumwe na Bizimana Evariste

Uwahuguwe atahanye imashine azakoresha

Abayobozi buzuza amazina ku Impamyabumenyi no gusinya
Uwahuguwe ahabwa impamyabumenyi ari kumwe n’Umuyobozi n’Umubyeyi we
Umuyobozi wa Love 2 Help Madame Deborah agira inama abashoje amasomo kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe

Abahuguwe bari kumwe n’Abayobozi ibumoso ni Consolate Deborah. Bizimana Evariste na Manase Mparibatenda Umushumba mu Itorero rya Havest International Pantecostal Chuch

Umwe mu bahuguwe atahanye imashine yo kudoda

Christophe Karenzi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *