Umutoza Kirenga wa Espoir BBC – Mbonye abakinnyi 2 b’abanyamahanga nagera ku mukino wa nyuma

Share Now

Ikipe ya Espoir Basketball Club mu myaka 12 ishize yari ihagaze neza ihangana  cyane n’amakipe nka Apr BBC na Cercle Sportif de Kigali  ariko  uko imyaka igenda ishira, yasimbuwe n’andi makipe akomeye  ubu  Patriots  BBC, REG BBC na Apr BBC, Tigers BBC.

Danny Kirenga ubu ni umutoza mukuru  wa Espoir BBC  watangiye kuyitoza mu kwezi kwa 3/2022.  Mbere yuko  ubuyobozi bumuha inshingano zo gutoza  iyi ikipe yatoje ikipe ya Ami BK y’i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo aho yegukanye igikombe. Mbere yuko yerekeza muri Kongo akaba yari  Team Manager muri Espoir BBC yo mu Rwanda yabiciye bigacika mu myaka ishize ifite n’abafana benshi.

Mu kiganiro kirambuye n’Umutoza Danny Kirenga, yavuze ko yaje kugaruka muri Espoir BBC, abisabwe n’Ubuyobozi bw’iyi kipe kuza kuyibera umutoza mukuru mu mwaka w’imikino 2021-2022.

Ese ni iki cyamufashije kugera ku rwego rwo gutoza Espoir BBC?

Kirenga yavuze ko kuba yaratoje Ami BK akayiha igikombe ndetse akitabira n’irushnwa ry’igikombe cya Kongo, byamwongereye ubunararibonye.

Yagize ati “ Nyuma yo kuva muri Kongo nari Umutoza mukuru wa Ami-BK, nk’umunyarwanda nagiye nitabira amahugurwa atandukanye haba i Dar es Salaam muri Tanzania ndetse na  Dubai  muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, hari ubumenyi   nagiye nunguka, bari basanzwe banzi kuva kera  muri komite kandi nigeze kuba  Team manager, baransabye kuza kubafasha’’.

Kubijya n’urwego rw’umupira w’amaboko Basketball mu  Rwanda, Kirenga hari ibyo yishimiye  hari n’icyo anenga.

Icyo yishimira ni uko hari urwego rwazamutse rwa basketball mu Rwanda haba ku mikinire, ku batoza ndetse n’imitegurire iri ku rwego rwo hejuru.

Nta byera ngo de asanga hari ikibuze mu mikinire y’abakinnyi bo mu Rwanda. Yagize ati ‘’Twifashisha abanyamahanga ni byiza ariko icyo nengaho gato, ni  ku batoza  n’abakinnyi ubona urwego ruri hasi.

Yagize ati “Basket urebye ihera hasi, nicyo kintu nabonye muri Kongo baturushaho gato. Urebye Patriots na REG abatoza babo ni abanyamahanga, wareba abakinnyi barimo kuzamura urwego rwabo mu mikino ya nyuma ya Kamarampaka (Playoffs), Abakinnyi b’ababanyarwanda ni bake bagaragara.’’

Coach Danny Kirenga

Kirenga yakomeje avuga ko usanga abanyamerika aribo bazamurwa kandi koko ngo  bafite ubumenyi nibyo  kandi abakinnyi b’ababanyarwanda hari icyo babigiraho ariko urwego ruracyari hasi ugereranyije n’abanyamahanga bakoresha mu Rwanda.

Umutoza Danny Kirenga arifuza ko urwego rw’abatoza b’abanyarwanda rwazamuka byibuze ku mikino ya nyuma umutoza w’umunyarwanda akagaragara.

Yatanze urugero ku makipe ya mbere mu Rwanda yaba REG BBC, Patriots BBC n APR BBC, zose zifite abatoza b’Abanyamahanga  kandi abanyarwanda bashoboye. Ni muri urwo rwego yifuza ko bagirira icyizere abatoza  b’Abanyarwanda  n’Abakinnyi bafite, agasaba ko Ishyirahamwe rya basketball mu Rwanda ryabibafashamo kandi ngo byagenda neza.

Ikipe ya Espoir  BBC yasoje shampiyona  y’uyu mwaka w’imikino iri ku mwanya wa 5 ikaba yarakoresheje abakinnyi b’abanyarwanda gusa nta munyamahanga urimo.

Espoir BBC, tuyiziho gutwara ibikombe byinshi mu gihe gitambutse, tuyiziho mu mikino ya nyuma ya kamarampaka ariko ubu ntabwo ari ya kipe irimo guhatanira ibikombe nka mbere.

Nkuko bitangazwa n’Umutoza  Kirenga ngo bari mu rwego rwo  kurwanira kujya mu mikino ya kamarampaka (playoffs).

Icyo yishimira ni uko ikipe ya Espoir yayihesheje  umwanya wa gatano, ntaramenya niba azakomezanya nayo mu mikino y’umwaka utaha wa 2022-2023. Ntaravugana na Komite y’ikipe niba bazamwongerera amasezerano, ngo agiriwe icyizere yakomezanya nabo hanyuma abonye nk’abakinnyi 2 b’abanyamahanga  bakomeye, arizera ko yagera ku mikino ya Kamarampaka n’umukino wa nyuma (finale) kuko bishoboka.

Christopher Karenzi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *