BAL iri kubera mu Rwanda ifitiye akamaro abayitabira
Yanditswe na Karenzi Christophe
Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryatangiye muri Kigali Arena guhera ku itariki ya 16-05.2021 rigeze ku munsi wayo wa 4.
Ikipe ya Patriots ihagarariye u Rwanda yatangiye neza irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) i Kigali, itsinda Rivers Hoopers amaonota 80-63 mu mukino ufungura iryo rushanwa.
Ahimana Stratton ni Perezida w’ishyirahame ry’abasifuzi b’umukino wa Basket mu Rwanda akaba n’umunyamuryango wa komisiyo tekinike muri FERWABA.
Bwana Ahimana mu kiganiro kigufi na brightafrica.rw, yavuze ku mahirwe abona ku ikipe ihagarariye u Rwanda Patriots BBC ndetse n’andi makipe yitabiriye muri irushanwa rya BAL, yavuze ko ifite 50 /100 kimwe n’ayandi makipe yabonye muri BAL .

Inyungu 3 abona u Rwanda rufitemo muri BAL yagize ati: ” Abanyamahanga badusigira amafaranga, abakinnyi barahembwa neza, icya gatatu ni Devise zinjira mu gihugu’’.
Kubijyanye n’iri rushanwa rya BAL ni uko ibikoresho biri ku bibuga haba muri Convention Centre, birashoboka ko babisigira Igihugu kuburyo yaba ari inyungu ku bakinnyi, abatoza n’igihugu muri rusange.
ku bakinnyi ba Patriots bizabasigira ubumenyi ni imyiteguro myiza ku itarikiya 04 mu kwezi gutaha, bazahita batangira shampiyona yigihugu dore ko hazaba bafite ishyaka mugihe abatarakinnye BAL hazaba ari uguharanira kudatsindwa na Patriots.
Ahimana Straton akaba asanga amakipe azahura na Patriots azaba aharanira gutsinda Patriots ivuye muri BAL, ati ibyo bizatuma habamo ishyaka cyane cyane ku makipe azaba yahuye n’iyi kipe.
Abakinnyi bazitwara neza barimo nka Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Kaje, Sagamba Cédar n’abandi bazitwara neza, bashobora kubengukwa n’amakipe muri Amerika, ku mugabane w’Uburayi n’ahandi..
Byumwihariko abakinnyi bo mu mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu bakaba bazagira ishyaka ko umwaka utaha BAL aho izabera hose urwego rw’abakinnyi ruzaba rwarazamutse.

Umutoza w’ikipe y’ingabo z’igihugu APR BBC umukenya Cliff Owuor, yavuze ko iri rushanwa rya BAL rizagira akamaro ku bakinnyi ndetse n’abatoza kandi ko bazunguka byinshi.
Ashimira leta y’u Rwanda yakoze akazi gakomeye kuba ifite ibikorwa remezo, atanga urugero rwa Kigali Arena, ngo si ubwambere u Rwanda ruteguye irushanwa rikomeye mu rwego rw’ amajonjoro y’imikino ya FIBA kandi byagenze neza. Yizeye ko Patriots ishobora gukomeza kwigaragaza ku rwego rwo hejuru.
Umutoza wa REG BBC Henry Mwinuka, akaba n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu, ku bijyanye n’iyi mikino ya BAL ikomeje kubera mu rwa Gasabo, yavuze ko uretse abakinnyi n’abayobozi, abaterankunga ba basketball, iyo bageze muri iki cyiciro cya nyuma cya BAL ngo barahembwa.
Yagize ati: ‘’Aka ni akazi kuberako bashoye amafaranga yabo muri Afrika bakaba bazi ko azagaruka’’.
Yatanze urugero rwa Patriots BBC, agaragaza ko abanyamuryango bishyize hamwe bashinga ikipe hanyuma bashoramo amafaranga ariko ubu baratuje ntayo barimo gutanga. Urwo ni urugero, iyo washoye mu mikino ni akazi ni ubunyamwuga.
Yashoje avuga ati: ‘’Twese tuzakina ariko bake muri twe bashobora kugira icyo bageraho hagati aho niba ntacyo urageraho hari umusanzu ukomeye wakoze mu mikino’’ .
Umutoza Mwinuka, ni umutanzania watoje ikipe ya Patriots BBC akaba yarayihesheje igikombe cya shampiyona hanyuma ayigeza no mu majonjora ya mbere ya BAL.Nyuma yaje kwerekeza mu ikipe ya REG BBC, ikaba yaramwongereye umushahara atarayabonaga kuri mukeba we Patriots BBC.

Iri rushanwa ririmo kubera mu Rwanda ku bufatanye bwa BAL, NBA na FIBA Afrique.
