Nyaruguru: Umuryango ‘Love To Help’ watanze amatungo magufi ku batishoboye

Share Now

Yanditswe na Karenzi Christophe.

Umuryango ‘Love To Help’ watanze ingurube 56 ku miryango 49 itishoboye yo mu murenge wa Muganza, mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo.

Uyu muhango wabaye ku wa 04 Gicurasi 2021, wayobowe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza Tuyishime Anicet, wavuze ko uyu mushinga wa Love To Help ushingiye ku myemerere ya gikristo, ugafasha abaturage mu kwiteza imbere mu bukungu.

Yatangarije Brightafrica ko uyu muryango ufasha abakobwa bagize amahirwe make yo ku byarira iwabo, ugafasha kandi n’abagore batishoboye, aho bigishwa kudoda. Hakaba n’ indi miryango itishoboye bafasha guhabwa amatungo magufi ari yo yanafashijwe kuri iyi nshuro, igafashwa mu kwiteza imbere bikazamura imibereho myiza yabo no kugira ubukungu muri rusange kuko ubworozi bw’ ingurube n’amatungo magufi muri rusange ari byo bifasha abaturage cyane cyane abatishoboye  kuzamura ubuzima bwabo cyane kandi n’umusaruro ukaba mwinshi ku buryo bufatika.

Mu gihe mu karere ka Nyaruguru hazwiho ubutaka busharira,  kuri iyi ngingo Bwana  Tuyishime yagarutse ku ngamba zihari zakoreshwa ku kibazo cy’ifumbire.

Ati: ‘’Ubutaka busharira kugira ngo butange umusaruro ni ukubufumbira hakoreshejwe inshwagara n’ifumbire mvaruganda  n’ imborera. Hari ugukora ubukangurambaga ngo ifumbire n’ ishwagara biboneke ku buryo bworoshye. Ifumbire mvaruganda iraboneka ku buryo bworoshye, kuko abaturage basobanukiwe uko babigura. Ikiyongereyeho ni ukongera ifumbire y’imborera  kuko ku muntu ufite ingurube, nta kibazo azongera kugira, rero ifumbire nimara kuboneka n’ umusaruro uzaboneka’’.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza Anicet Tuyishime

Umuyobozi w’Umuryango Love to Help Djamila Consolate  Deborah yavuze ko  nk’ uko  izina ribivuga ngo “Kunda gufasha”, intego yabo  ngo ni  uguteza imbere Imiryango itishoboye.  

Ku bijyanye n’ifumbire  yagaragaje ko iyo Miryango ikeneye ubufasha koko  nyuma yo kugezwaho ayo matungo magufi.

Djamila avuga ko batekereje kubashakira imbuto zabafasha mu buzima bwabo.

Ati ‘’Twaganiriye na bo bihitiramo imbuto y’ibirayi dore ko  muri uyu Murenge wa Muganza hera cyane ibirayi ariko bakaba badafite ubushobozi bwo kugura izo mbuto . Ni muri urwo rwego twahise tubagurira imbuto z’ ibirayi  bakabona n’ ifumbire byose bikabafasha kugira icyo bibamarira’’.

Ashimira iyi miryango itishoboye uburyo  yitabira gahunda  bagezwaho.  Ibi abikesha ubufatanye bw’ubuyobozi bw’ibanze, ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’ubw’Akarere ka Nyaruguru.

Madame Deborah yatangarije Brightafrica kandi ko ‘Love To Help’ ifite gahunda yo kugeza ibikorwa by’uyu Muryango no mu tundi duce tw’igihugu.

Ati “Dufite gahunda yo kugera mu mfuruka zitandukanye z’ u Rwanda,  tuzajya no mu tundi turere,  tureba icyo twabafasha, tukareba imiryango itishoboye ngo dukomeze kuyiha imbaraga’’.

Djamila Consolate Deborah Umuyobozi wa Love To Help

Yaramba Damamscene ni umwe mu baturage bahawe  ingurube. Mu magambo make yavuze ko yishimiye itungo yahawe, agira ati ‘’Iri tungo ngiye kurifata neza  kandi  rizankura mu bukene, nari mfite irindi tungo rito ariko ubu rero ngiye gushaka ifumbire dore ko abagira neza bampaye imbuto  ubundi mpinge neze nk’ abandi, mererwe neza ubundi ntere imbere n’umuryango wanjye”.

Aya matungo yatanzwe n’Umuryango wa ‘Love To Help’ ufite icyicaro i Kigali binyuze ku muterankunga w’ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB).

Andi mafoto yaranze igikorwa

Imiryango yahawe amatungo


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *