Nyanza: HABAYE ISERUKIRAMUCO RYO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA WA BASKETBALL
Kuwa 14 Ukuboza, kuri Saint Peter Igihozo habereye Iserukiramuco ryo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Basketball. Iki gikorwa cyahurije hamwe abana basaga 200 mu nsanganyamatsiko igira iti “*United on the Court: Promoting Gender Equality And Equity Through Basketball”* na *Hoops For All: Inclusion through Basketball* hagamijwe kuzamura uburinganire no kunganya amahirwe binyuze mu mukino wa basketball.
Iki gikorwa cyateguwe ku nkunga ya FIBA Basketball For Good mu bufatanye na FERWABA (Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda). Nubwo Umunsi Mpuzamahanga wa Basketball wizihizwa ku wa 21 Ukuboza, iki gikorwa cyashyizwe imbere kugira ngo abana benshi babashe kwitabira.
Fatuma Mukamugema; Ambasaderi wa FIBA yatangaje ko Basketball ari umukino mugari agira ati:“Basketball si umukino gusa—ni igikoresho gifasha guteza imbere uburinganire, ubufatanye, n’ubumwe” Yongeyeho ati: “Uyu munsi twerekanye ko abakobwa n’abahungu bashobora gukina, bakaganira, kandi bakungurana ibitekerezo muri siporo ibahuza bose.”

Yakomeje agaragaza ko ku bw’umusaruro mwiza w’iki gikorwa, hari icyizere cyo cyahinduka ngarukamwaka kugira ngo hakomeze guteza imbere ubumwe n’uburinganire binyuze muri basketball.
“Iki gikorwa cyabereye kuri Saint Peter Igihozo cyagaragaje ko siporo, by’umwihariko basketball, ari urufunguzo rwo guhuza abantu no guhindura ubuzima mu buryo bwiza.’’ Umuyobozi wa Olympafrica
Iri serukiramuco ryari ririmo amarushanwa ya basketball, ibikorwa bigamije gukomeza ubufatanye, ndetse n’ibiganiro ku buringanire n’ubwuzuzanye. Abana bitabiriye iki gikorwa bagize umwanya wo kwerekwa uburyo basketball ishobora guhindura ubuzima bwabo mu buryo bwiza kandi burambye.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda; FERWABA, ikigo Olympafrica; Saint Peter Igihozo giherereye mu karere ka Nyanza, kiyobowe na Fatuma Mukamugema, Ambasaderi wa FIBA akaba umwe muri 7 ku mugabane wa Afurika, akaba yarahawe iyi nshingano nyuma yo kwitabira amahugurwa ya FIBA Youth Leaders, yahurije hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu 13 byo muri Afurika.

MATATA Christophe/ Bright Africa. rw
