Umutoza Carlos yahamagaye abakinnyi 30 Amavubi ku mikino ya Bénin
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer, yahamagaye abakinnyi 30 azazakoresha mu mikino ibiri afitanye na Bénin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Ni urutonde rwahamagawe kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Werurwe 2023, ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Iyi kipe izatangira umwiherero ku wa 13 Werurwe 2023, izaba iri kwitegura imikino y’Umunsi wa Gatatu n’iwa Kane izayihuza na Bénin mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire.
Umukino ubanza uteganyijwe tariki 22 Werurwe 2023 muri Bénin, nyuma y’icyumweru hakinwe uwo kwishyura tariki 27 Werurwe 2023 uzabera mu Karere ka Huye.
Aya makipe ari mu itsinda L, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’inota rimwe, Bénin iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite. Ikipe iyoboye iri tsinda ni Sénégal ifite amanota atandatu na Mozambique ifite ane.
Muri rusange mu bakinnyi 30 bahamagawe, batatu muri bo ni bo bagiye gukandagira mu Amavubi bwa mbere. Ikipe ifite abakinnyi benshi ni APR FC, yahamagawemo barindwi.
Umutoza Carlos yahamagaye abanyezamu batatu barimo Kwizera Olivier (Al Kawlab), Ntwari Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC).
Mu bakina inyuma ni Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo Ali (Kiyovu Sports), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports) na Ishimwe Christian (APR FC).
Hari kandi Niyigena Clement (APR FC), Manzi Thierry (AS Kigali), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports), Mutsinzi Ange (Jerv) na Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports).
Abakina hagati mu kibuga ni Bizimana Djihad (Deinze), Mugisha Bonheur (APR FC), Iradukunda Simeon (Gorilla FC), Rubanguka Steve (Zimbru), Niyonzima Ally (Bumamuru), Rafael York (Gefle IF), Muhire Kevin (Al Yarmouk), Sahabo Hakim (Lille), Iraguha Hadji (Rayon Sports).
Abataha izamu ni Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Nyarugabo Moïse (AS Kigali), Mugisha Gilbert (APR FC), Kagere Meddie (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC), Mugisha Didier (Police FC) na Habimana Glen (Victoria Rosport).

Ubwanditsi
