U Rwanda rugiye kwakira inama yiga kuri Politiki y’Ubutaka muri Afurika
Harabura ibyumweru bibiri ngo u Rwanda rwakire inama ya kane yiga kuri Politiki y’Ubutaka muri Afurika (CLPA) nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu muri Afurika (ECA).
Iyo nama y’iminsi itatu yitezwe kuba hagati y’italiki ya 2 n’iya 4 Ugushingo 2021, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere y’ubutaka mu kubungabunga ubuhanzi, umuco n’umurage bitugeza kuri Afurika Dushaka.”
Iyo nsanganyamatsiko ijyanye n’amasezerano y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ya 2021 nk’Umwaka w’Ubuhanzi, Umuco n’Umurage Nyafurika ufite nsanganyamatsiko igira iti: “Ubuhanzi, Umuco n’Umurage: Inzira zidufasha kubaka Afurika Dushaka”.
Ni inama itegurwa n’Ikigo Nyafurika gishinzwe Politiki y’Ubutaka (ALPC), ku bufatanye na Komisiyo y’Umuryango w’Ubibumbye ishinzwe ubukungu muri Afurika (ECA), Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AUC), na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).
Imyiteguro yo kwakira iyo nama irimo gukorwa ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda.
Umuyobozi wa ALPC Joan Kagwanja, avuga ko ubutaka bw’Afurika ari kimwe mu bigize uruhare runini rw’umuco n’umurage, bukaba butanga amahirwe y’ibiganiro bigamije kunoza imiyoborere n’imikoreshereze yabwo igamije kugera kuri “Afurika Dushaka” nk’uko biteganyijwe mu Cyerekezo 2063.
Yakomeje avuga ko ALPC izirikana uruhare rw’ubuhanzi, umuco, n’umurage mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage ku mugabane w’Afurika.
Ni yo mpamvu, insanganyamatsiko yatanzwe ishingiye ku cyerekezo 2063 cyashyizweho na AU nk’icyerekezo gisangiwe kiganisha umugabane ku burumbuke n’iterambere rirambye.
Madamu Kagwanja yagize ati: “Umwaka w’ubuhanzi, umuco n’umurage ubaye mu gihe ibihugu bigize AU bihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, cyongereye umutwaro w’ibiguzi biremereye mu rwego rw’ubuzima, imari ndetse n’ubukungu ku bibazi by’imiyoborere y’ubutaka muri Afurika.”
Intego nyamukuru y’iyi nama ni ugushimangira ubwitange no kongera ubushobozi bwo guteza imbere politiki y’ubutaka muri Afurika, kuyishyira mu bikorwa no kuyikurikirana binyuze mu kurushaho kwagura ubumenyi n’amakuru mu rwego rwo gushyigikira politiki y’ubutaka ishingiye ku bimenyetso n’amakuru bifatika.
Iyi nama ikorwa buri nyuma y’imyaka ibiri, ihuza abahagarariye inzego za Leta, amashuri makuru, ibigo by’ubushakashatsi, abayobozi gakondo ndetse n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere kugira ngo bungurane ubumenyi mu guteza imbere ibiganiro, guhanahana amakuru, ubuvugizi n’ubufatanye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ishyirwa mu bikorwa icyerekezo cy’Afurika ku butaka.
Icy’ingenzi kuri iki cyerekezo ni uguteza imbere Politiki y’ubutaka ishingiye ku bimenyetso n’amakuru bifatika, gusuzuma, gushyira mu bikorwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo zirugize.

Ubwanditsi
