Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi zatanzwe na Rusesabagina
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, Urukiko Rukuru rwemeje ko Rusesabagina Paul akomeza kuburana afunzwe, rutesha agaciro inzitizi we n’umwunganira bari bagaragaje bemeza ko yagejejwe mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Umucamanza yatangaje ko urukiko rwasanze Rusesabagina yarazanywe mu Rwanda ashutswe kuko yinjiye mu ndege yamuvanye i Dubai ku bushake bwe ariko akisanga ageze aho atateganyaga kujya.
Rushingiye ku manza zaciwe ahandi no ku nyandiko z’abahanga mu mategeko, rwasanze umuntu ukurikiranweho ibyaha bikomeye nk’iterabwoba uko yafatwa kose butabuza inkiko kumukurikirana.
Rusesabagina ubwo aheruka mu rukiko yagaragaje ko imwe mu nzitizi abona mu rubanza rwe ari uko yagejejwe mu Rwanda ashimuswe. Iyo ngingo yagiweho impaka cyane mu rukiko aho ubushinjacyaha bwagaragaje ibihamya simusiga by’uko atashimuswe, aho n’uwamugejeje mu Rwanda yitangiyubuhamya.
Rusesabagina udahwema kwihakana ubunyarwanda, yavukiye mu yahoze ari Komini Murama muri Perefegitura ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, mu Kagari ka Nkomero.
Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rusesabagina yakoraga muri Hotel des Diplomates, aho Jenoside iirimbanyije yagiye gukomereza inshingano z’ubuyobozi muri Hotel des Milles Collines.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagiye gutura mu Bubiligi aho yari umushoferi wa taxi, ari na bwo nyuma y’igihe gito Hollywood yamukozeho filimi ari yamugize icyatwa ku rwego mpuzamahanga yamugaragazaga nk’uwarokoye Abatutsi barenga 1,200 muri Hotel des Milles Collines.
Uyu mugabo wagiye yigaragaza nk’umugiraneza wakoze ibikorwa by’indakemwa yakunze kugereranywa n’Umudage Oskar Schindler wanditse amateka ku bwo kurokora Abayahudi 1,100, ndetse akaba ari na we Hollywood yagendeyeho ishaka urugero rwe muri Afurika kugira ngo filimi bakina izakundwe.
Rusesabagina yakoresheje izina yubakiye kuri iyo filimi mu kwifatanya n’abarwanya Leta y’u Rwanda, aho binavugwa ko yateganyaga kuzaba Perezida igihe baba bafashe ubutegetsi nk’uko byagaragajwe na Nsabimana Callixte (alias Sankara) bareganwa mu rubanza rumwe.
Rusesabagina wafatiwe ku kibuga k’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku itariki 28 Kanama 2020, kuri ubu akaba akurikiranyweho ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.
Ubwanditsi
