Ubungenzuzi bukuru bw’Inkiko bwasabwe gufasha abanyamakuru kubona amakuru.

Share Now

Dr. Faustin Nteziryayo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga 

Perezida w’urukiko  rw’ikirenga  Dr Faustin Nteziryayo arasaba ubugenzuzi bukuru bw’inkiko kujya bufasha abanyamakuru kubona amakuru.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 14.10.2020 i Kigali mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ku mikoraniro y’urwego rw’ubucamanza n’inkiko usanga hari imbogamizi abanyamakuru bahura nazo mu gutara amakuru  Dr Faustin nteziryayo, yavuze ko ikibazo bakizi, icyo bifuza ni uko abanyamakuru batangaza ibyo inkiko zikora,ni muri urwo rwego yasabye ubungenzuzi  bukuru bw’inkiko kujya bubafasha kubona amakuru.

Yagize ati: ‘’Hari igihe ushaka gutara inkuru ku cyemezo cyafashwe  n’urukiko ariko ntushobore nyine kubona urubanza rwaciwe, niho twifuza  ko ibyo byemezo byashobora kuboneka. By’umwihariko amakuru mwifuza ubugenzuzi bukuru bw’inkiko bwayabaha’’.

Ku bijyanye no guhinga urumogi, Perezida w’urukiko  rw’ikirenga  Dr Faustin   yavuze ko icyo gihingwa kizajya gihingwa mu rwego rwo kocyohereza mu mahanga hanyuma gihingwe mu gukora imiti nkuko minisitiri w’ubuzima yabivuze.

Yavuze ibintu 2. Mu rwego rwa guverinoma, yavuze ko kugihinga  ni kuzajya   rwoherezwa  mu mahanga,

Icya kabiri ni uko kunywa urumogi ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kizakomeza gukurikiranwa gihanwe n’amategeko.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa mbere tariki 12 z’uku kwezi,yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi.

Gahunda ni uko mu gihe mu gihugu hazaba hari ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ibyo bimera, izatangira gukorerwa imbere mu gihugu.

Muri ayo mabwiriza byitezwe ko hazaba harimo ingamba zikaze zo kurwanya ikoreshwa ry’ibyo bimera mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho abazaba bemerewe kubitunganya bazahabwa uruhushya rujyanye n’ibyo bakora.

U Rwanda rufashe uyu mwanzuro nyuma y’aho mu bihugu byinshi ku Isi ibimera bikorwamo imiti bitangiye kubona isoko cyane ku buryo bishakishwa hose. Igihugu kirashaka kubyaza amahirwe ubutaka n’ikirere cyiza mu kubihinga kugira ngo birwungukire.

Amateka agaragaza ko urumogi ruzwi nka ‘Marijuana’ cyangwa ‘Cannabis’ rwabonetse mu myaka 500 mbere ya Yezu, rwakomotse muri Aziya yo Hagati muri Mongolia na Siberia y’Amajyepfo.

Ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma yo gutangiza ku mugaragaro amahugurwa y’abanyamakuru ku burenganzira n’ubryo bwo hutara inkuru z’ubutabera.

Karenzi Christophe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *