Indwara ya Covid ntibakayitiranye n’ibicurane

Share Now

Madame Fifiatuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali aherutse kuva mu bitaro nyuma yo gukira  indwara ya Covid-19.Yaduhaye ubuhamya ntiyifuje gko twandika amazina ye.

Mu kiganiro kirambuye Madame Fifi yagiranye na oeilafrique.rw, yavuze  ko iyi ndwara yacovid-19 ari mbi kandi ifata buri wese ntabwo ireba umwana cyangwa umuntu mukuru, ntireba umuganga cyangwa ushinzwe umutekano, nta muntu n’umwe ireka.

Ni  indwara ishobora kugufata igihe icyo aricyo cyose cyane cyane iyo iturinze. Yagize ati ‘’Njye yaramfashe sinari nziko ko byoroshye kuko nagize umuriro, inkorora…., natekerezaga ko ari grippe njya kwa muganga barampima nyuma y’ iminsi 2 bambwira ko mfite Covid’’.

Yakomeje avuga ko ngo iyo umuntu afite grippe agerageza uburyo ashoboye kutanduza abandi.Yagize ati:‘’Mu rugo twari dusanzwe twirinda, dukaraba intoki ndetse tunambara udupfukamunwa byatumye ndwara ndi njyenyine mu muryango wanjye. Byabindi byo kuvuga ngo umubyeyi araza asuhuze umwana we, mu byukuri ntabyari bisanzwe bibaho muri icyi gihe cya covid kuko ugera mu rugo ukumva ko wanduye ugahindura imyenda maze kumenya rero ko nafashwe na covid  naririnze cyane’’.

Kubijyanye no ku kazi ngo bahise bapima  abo bakorana haboneka abantu 4 nabo bayirwaye bahita bajya mu kato .

Kwa muganga i Kanyinya byari byifashe gute?

Amaze kubwirwa ko arwaye covid, yatwawe n’inzego zibishinzwe  bamugeza  i Kanyinya kwa muganga, bagezeyo baramwakiriye bamukorera  ibyangombwa byose by’ubuvuzi ndetse n’ibikoresho akenera, akaba ashimira Guverinoma, asanga barateguye ibintu byose biri ku murongo.

Yagize Inama  agira abantu

Asoza ikiganiro twagiranye, yagize inama agira abantu ku bijyanye n’iki cyorezo cya corona: ‘’Inama nagira abantu ni ukuyirinda  cyane kuko irababaza, yarambabaje cyane mu gifu, mu mutwe n’umuriro  ku buryo bishobora no gufata impyiko n’umwijima.

Asaba abantu ko iyi ndwara ya Covid batayifata nk’imikino, ntibayitiranye na grippe isanzwe.

Karenzi Christophe

Oeilafrique.rw


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *