KIBIRIRA: Jenoside yageragejwe guhera 1990-1994

Share Now

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29  abazize jenoside yakorewe abatutsi  mu cyahoze ari Kibirira, Umurenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, abitabiriye iki gikorwa babanje kunamira abaroshyoshwe mu mugezi wa Nyabarongo  ku Cyome ahari urutonde rw’abatutsi bishwe.

Iki gikorwa cyabaye ku itariki 13 Mata 2023, cyari cyitabiriwe n’Umukuru w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois, abadepite bakomoka muri ako karere  Barikana Eugene, Depite Ndangiza, Dep Chantal, abayobozi b’Inama njyanama y’Akarere ka Ngororero…

Mayor Ndayambaje Goderoid mu ijambo rye, yashimiye abaje  kwifatanya n’Akarere mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29.

Yavuze ko mu cyahoze ari Kibirira ngo  habaye igeragezwa ryakorewe abatutsi mu mwaka wa  1990-1994. Ubwo bugome ndengakamere bwatumye jenoside itwara ubuzima bw’abasaga 57 mu karere.

Mayor yagize ati ‘’ Byumwihariko nk’abaturage b’Akarere ka Ngororero  dufite umwihariko w’aya mateka ashaririye aho bigaragara ko jenoside yageragerejwe muri aka karere kuva 1990. Ni isomo rero tugomba guha mu by’ukuri agaciro kandi aya mateka ashaririye tugakora ku buryo atakongera kuzagaruka ukundi’’

Umukuru w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois

Umukuru w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois, mu butumwa yagejeje ku mbaga yitabiriye iki gikorwa ngarukamwaka, yavuze ko abashaka kugoreka amateka, bavuga ko impamvu yabaye indege ariko iyo ushaka kumenya amateka waza Kibirira ukabona ko jenoside yateguwe mbere y’ uko indege ihanuka.

Mu mwaka w’1990 abatutsi barishwe ubwo habaga igeragezwa, aho abicanyi bagiye bagororerwa ntibahanwe. Ibyo ngo  byatinyuye abaturage bica abatutsi mu minsi ijana muri 1994,

Guverineri Habitegeko yakanguriye abanyarwanda  ko bakwiye kujya basubiramo amateka kugirango ntazasibangane.

Yagarutse ku mpinduka umunyepolitiki wo hambere atandukaniye n’abo muri iki gihe, ati “Batandukanye ku mbuto babiba mu baturage, bavugaga ko batandukanye n’abandi, bakababibamo urwango. Ubu icyo tubasaba ni ukuba umwe, gutekereza ku nshingano, bakubaka igihugu”.

Ku rubyiruko rwavutse  nyuma ya Jenoside, Guverineri Habitegeko abashishikariza kumenya amateka y’ibyabaye, akomeza agaragaza impamvu ko ari ukugira ngo bategure ejo habo, baharanira kudaha umwanya abapfobya amateka yacu mu rwego rwo kurwanya ko ibyabaye bitazongera.

Uwizeye Jean de Dieu

Uwizeye Jean de Dieu mu kiganiro kirambuye yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka, yavuze ko Mu 1959 nibwo batangiye kubakamo abanyarwanda urwango, aho basobonuraga neza uko batandukanye ubwo bapimaga uko bareshya nuko basa, ko bafite n’ururimi bavuga iyo biherereye, bagera aho bavuga ko ari abanzi ba kiliziya gatulika,ubwo batoneshaga abatutsi bakabahinduka, bavuga ko babasuzuguye.

Yagize ati ‘’Ba Gitera na Kayibanda barabyumvise babishishikariza abaturage basenya ubumwe bw’ Abanyarwanda, biciye mu nzego basanzwe barimo. Amateka atubwira ko aho icyo twita amoko, byari bisanzwe bihari ariko ari iby’ibyiciro abaturage basanzwe barimo mu buryo bw’imibereho bishingiye ku nka’’.

Umutangabuhamya Felix Sebatware, ukomoka muri za Kibirira, yahawe umwanya nawe agira icyo avuga. Yavuze ko akiri muto ibijyanye n’amoko ntabyo yarazi .

Yagize ati ‘’Mu 1990 nibwo natangiye kuyamenya ubwo Inkotanyi zatangiye kubohora igihugu ni bwo twatangiye gutotezwa niga muwa mbere mu mashuri abanza, batangiye batwika umusozi w’ iwacu wose, turahunga.

Bukeye mbona inzu  batatwitse, turamanuka tujyayo na mugenzi wanjye, tugezeyo, umukobwa waho atuyobora aho abandi bari bihishe harimo n’ ababyeyi bacu, ariko benshi bari bakubiswe, twirirwa mu ishyamba tujya kubona tubona abantu bariho birirukanka tubona ni Papa bakurikiye yinjira mu nzu, barahagota, batangira kuvuga ngo yabacitse , abandi ati arimo, bafata umugambi wo gutwika iyo nzu , asohokamo yiruka, arengera aho tutabasha kumubona , n’iho bamutemeye.

Yakomeje ubuhamya agira ati ‘’ Twaje kumva ifirimbi, bavuga ngo abatutsi bimuke bajye ku Muhororo ariho bahungira, Mama n’ abo bari hamwe bajya kureba aho Papa bamutemeye dusanga bamutemye ijosi, ariko agihumeka, Mama asigarana na papa twe tujya ku Muhororo, bigeze k’ umugoroba Papa arapfa’’.

Sebatware yavuze bagendeye mu  kigare  batazi icyo bazira. Muri icyo gihe ngo babonaga  bagenzi babo babatoteza. Muri rusange ngo nta mahoro baribafite bitewe no kurara mu mashyamba kuva 1990-1994 kugeza ubwo barashe indege y’uwari umukuru w’Igihugu Habyarimana ubwo hatangiye jenoside  ya karundura.

Abayobozi b’Inzego zitandukanye bunamiye abazize jenoside yakorewe abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo

Abafite imiryango yiciwe muri Kibirira baje kwibuka ababo

Abayobozi b’Inzego zitandukanye bunamiye inzirakarengane

Ku mugezi wa Nyabarongo  ku Cyome habye umuhango wo kwibuka abazize jenoside

Hon.Barikana na Hon Ndangiza bashyize indabo no kunamira inzirakarengane za jenoside

Christophe Karenzi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *