Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu yakiriye mu Biro bye abayobozi batandukanye bari i Kigali aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku byanya bya Afurika bikomye [Africa Protected Areas Congress, APAC].
Mu bakiriwe muri Village Urugwiro harimo Mahamadou Issoufou wahoze ari Perezida wa Niger; Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia; Umuyobozi w’Umuryango wa African Wildlife Foundation, Kaddu Sebunya; Umuyobozi Mukuru wungirije wa IUCN, Stewart Maginnis; Umuyobozi wa World Wildlife Fund, Marco Lambertini n’Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Shamila Nair Bedouelle.
Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda ntibyatangaje ingingo Umukuru w’Igihugu yaganiriyeho n’abayobozi yakiriye.
Aba bayobozi bari baherekejwe n’abandi bo ku ruhande rw’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.
Inama ya APAC bitabiriye iteraniye mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 18 Nyakanga, izasozwa ku wa 23 Nyakanga 2022.
Iyi nama y’iminsi itandatu ifite intego igaruka ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima hagamijwe kugera ku “Iterambere rirambye rya Afurika.’’
APAC yitabiriwe n’abarenga 2000 bo mu bihugu 52 bya Afurika no hanze yayo.
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama yari isanzwe ibera ku Migabane y’u Burayi, Amerika na Aziya. Ihuriza hamwe abarimo abaminisitiri, abafata ibyemezo, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye urubyiruko n’abahanga mu bya siyansi.
Ifungurwa ryayo ryitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn na Mahamadou Issoufou wahoze ari Perezida wa Niger.
Ubwo yatangizwaga ku wa 18 Nyakanga 2022, ni bwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yafunguye ku mugaragaro Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP].
Kugeza ubu mu Rwanda hari ibyanya bikomye biri ku buso bungana 37,7% bw’igihugu kandi hari na gahunda yo kwagura ibice bikomye mu kurushaho kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.
Icyanya gikomye ni ahantu hagaragajwe neza, habugenewe kandi hacungwa hagamijwe kubungabunga mu gihe kirekire ibidukikije n’indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zibishamikiyeho n’indangagaciro z’umuco. Harimo ibishanga bitunganyijwe, pariki, amashyamba, amazi n’ibindi.

Ubwanditsi
