Umutoza Adil na kapiteni Tuyisenge basuye shangazi umukunzi wa APR FC urwaye

Share Now

Umutoza mukuru wa APR FC Adil Erradi Mohammed ari kumwe na kapiteni w’iyi kipe Tuyisenge Jacqueso ku cyumweru tariki 20.02.2022 basuye umubyeyi akaba n’umukunzi ukomeye wa APR FC Kanzayire Consolée uzwi ku izina rya Shangazi, Uyu mubyeyi akaba amaze igihe arwaye.

Ni igikorwa Umutoza Adil yateguye nyuma yo kumenya ko uyu mukunzi wa APR FC yarwaye akaba yarasanzwe amubona ku kibuga ariko nyuma ntiyongera kumubona, niko kubaririza makuru ye aza kumenya ko yarwaye, nibwo yaje gutegura igikorwa cyo kujya kureba uyu mukunzi wa APR FC.

Nyuma yo kumusura Umutoza Adil Erradi Mohammed yageneye ibahasha uyu mukunzi wa APR FC ndetse anamwizeza n’ubundi bufasha buhoraho.

Kanzayire Console uzwi ku izina rya Shangazi,akaba asanzwe ari umukunzi ukomeye wa APR FC aho abarizwa mu itsinda rya Online Fanclub.

wifuza gutanga ubufasha wakohereza inkunga yawe kuri iyi nomero ya telefone igendanwa 0788528266 KANZAYIRE Console.

Kanzayire Console uzwi ku izina rya Shangazi,akaba asanzwe ari umukunzi ukomeye wa APR FC aho abarizwa mu itsinda rya Online Fanclub.

Coach Mohamed Adil na Consolés a.k.a Shangazi
Shangazi hagati y’abafana
Capitaine wa APR FC Jacques Tuyisenge ari kumwe na Shangazi ibumoso

Ubwanditsi Brightafrica.rw


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *