Rwanda: Ikosa mu rubanza rwa Niyonsenga Dieudonné
Share Now
Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwajuriye busaba ko hakosorwa kuba Niyonsenga Dieudonné bwareze agahamwa n’ibyaha kimwe muri byo cyari cyaravanywe mu mategeko ahana mu Rwanda.
Niyonsenga uzwi cyane nka Cyuma Hassan kuri YouTube channel ye yitwa Ishema TV kuwa gatanu yakatiwe n’Urukiko rukuru gufungwa imyaka irindwi ahamijwe ibyaha bine.
Mu ijoro ryo kuwa kabiri Ubushinjacyaha bwatangaje kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ko hakozwe ikosa mu kumuhamya ibyo byaha.
Bwanditse ko bwajuriye “kugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019”.
Ubushinjacyaha mu butumwa bwatanze buvuga ko bwasabye ko ibihano Niyonsenga yakatiwe bigumaho.
Brightafrica
Share Now
