Bagwire Keza Joannah yakorewe Bridal Shower
Bagwire Keza Joannah wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda mu 2015, yakorewe ibirori bya Bridal Shower mbere y’uko asezerana na Murinzi Michel.
Ni ibirori byabaye ku wa 30 Ukwakira 2021, byitabirwa n’abakobwa b’urungano rwe biganjemo abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze z’akadasohoka.
Mu bafite amazina mu myidagaduro y’u Rwanda, harimo Kate Bashabe na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.
Ni ibirori byabaye nyuma y’ukwezi kumwe Keza yambitswe impeta n’umusore witwa Murinzi Michel bamaze igihe bakundana.
Keza asanzwe ari umunyamakuru wa KISS FM. Mu 2018 nibwo yinjiye mu itangazamakuru yimenyereza umwuga muri RBA, aza kuhava mu 2019 yerekezaga kuri KISS FM.
Mu Ukuboza 2018, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ibarurishamibare yakuye muri Mount Kenya University.
Bagwire yamamaye ubwo yari muri Miss Rwanda mu 2015. Mu Ugushyingo 2015 na bwo yongeye kuvugwa ubwo yegukanaga ikamba ry’Igisonga cya Kane muri Miss Heritage Global mu 2015, aho yari ahanganye n’abakobwa 44 bo mu bihugu bitandukanye.


Inkuru ya Igihe
