Perezida Kagame: Hari abashoramari biteguye kuza gukorera imiti n’inkingo muri Afurika

Share Now

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko hari abahanga mu gukora imiti n’inkingo aherutse kuganira na bo, bamugaragariza ubushake bafite bwo kuza kubikorera ku mugabane wa Afurika.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama y’iminsi ibiri yitabiriye ku wa Mbere tariki 12 Mata 2021, inama yiga ku ikorwa ry’inkingo muri Afurika, ikaba yarateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), hamwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC).

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko Umugabane wa Afurika utarimo kwihuta mu kugeza inkingo z’icyo cyorezo.

Umuntu umwe mu basaga 500 muri Afurika ni we umaze gukingirwa, ni mu gihe umuntu umwe muri bane mu bihugu byateye imbere amaze guhabwa urukingo rwa mbere.

Ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ni kimwe mu bintu by’ingenzi Perezida Kagame yagaragaje ko bikenewe kugira ngo iyo ntego yo kwikorera inkingo zirimo n’iza COVID-19 igerweho.

Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ukeneye ubushobozi bwo kwikorera inkingo n’indi miti ikenerwa kwa muganga ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye, ibi bikaba bijyanye na gahunda ibihugu bya Afurika byiyemeje yo kongera amafaranga agenerwa ibyerekeranye n’ubuzima.

Perezida Kagame yavuze ko aherutse kugirana ibiganiro na zimwe mu nganda zifite ubushobozi bwo gukora inkingo za COVID-19, hakaba harimo urwagaragaje ko rufite ubushake bwo kwagurira ibikorwa byarwo ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko hari bagenzi be b’abayobozi muri Afurika baganiriye kuri iyo ngingo, ariko bakaba bateganya no kubigeza no ku bandi.

Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko Afurika na yo ifite gahunda yo gukomeza kwishakamo ubushobozi bwo gukora inkingo, u Rwanda rukaba ngo rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu warwo mu guteza imbere ibijyanye n’ubuzima ku mugabane wa Afurika.

Source: Kigali today


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *