Rayon sports yatangije igikorwa cyo kubarura abakunzi ba Rayon
Ikipe ya Rayon Sports yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru imurika gahunda yo kwandika abafana bayo hirya no hino mu gihugu ariko yanasubije ibibazo bitandukanye benshi bibazaga. Uyu muhango ukaba wabaye kuri uyu wa gatanu i Kigali.
Perezida wa Rayon Sport Uwayezu Fidele yagaragaje ibibazo biri mu ikipe kimwe n’ayandi makipe mu gihugu bitewe n’icyorezo cya Covid-19, yatumye akazi gahagarara kuri bamwe. Ibi bikaba byarahungabanyije na fan Clubs zigizwe n’abakozi, abikorera n’abandi.
Mu minsi ishize byavuzwe ko amatsinda y’abakunzi ba Rayon Sports bakusanyije ibihumbi 800 FRW nyamara bari basanzwe bakusanya amafaranga asaga miliyoni 5 FRW
Ku bijyanye n’ikibazo cy’umwenda w’amafaranga asigaye y’umutoza Ivan Minnaert, yijeje abarimu mu nama ko yaba uyu munsi cyangwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha, amafaranga ye azagezwa kuri compte ye.
Ku bijyanye n’umwenda Rayon sports ifitiye Umutoza Thierry Hitimana, ubuyobozi bwijeje ko bamaze kumvikana uko azajya yishyurwa buri kwezi.
Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports,Kayisire yavuze ko iki gikorwa cyo kwandika abafana kizafasha ikipe mu gukemura ibibazo ifite.
Yagize ati: “Iyo ubaze Fan clubs zifite umubare munini bageze ku bihubi bibiri baguha ibitekerezo byabo, inyungu kandi ni nini’’.
Yakomeje agaragaza icyo babona nk’igisubizo, agira ati: “Ibintu byose bishingira ku igenamigambi,kugira ngo ibintu bikunde nuko uba ufite gahunda y’ibikorwa. Iki turakibona nk’igisubizo’’.
Rayon Sports yashyizeho ubu buryo bushobora kuyigirira akamaro,kuko kwiyandikisha bikorwa hifashishijwe telefoni ngendanwa kandi uwiyandikisha akishyura 300 FRW nyuma yo gukanda *702#.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ubu ari uburyo bwo kwegera abakunzi b’ikipe bakayifasha nkuko babyifuza.
Uyu muhango wo gutangiza igikorwa cyo kubarura abakunzi ba Rayon Sports witabiriwe n’ abahagarariye abayobozi b’ama fanclubs, abakinnyi, abafana, SKOL n’ abanyamakuru.

Karenzi Christophe
