Umuramyi w’indirimbo zo guhimbaza Imana Richard  Ngendahayo ati  sinjya mpimba indirimbo Imana niyo izimpimbira 

Share Now

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 25 Ugushyingo, umuhanzi Richard Nick Ngendahayo, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yasobanuye ko atariwe uhimba indirimbo ze, Iimana niyo izimuhimbira  ikanaziha umurongo.

Yagize  ati:  mu by’ukuri nyoborwa n’Imana akaba arinayo akaba ari nayo inshoboza mu byo nkora byose, cyane cyane ubuhanzi bwanjye.

Richard  Nick Ngendahayo

Uyu muhanzi yakomeje agira inama bagenzi be baririmbira Imana ko  bakizwa bamaramaje. Bagomba kubanza kwiyeza kugirango ubutumwa batanga mu bihangano byabo bibe ari ibitanga ubutumwa bwiza buruhura ababwakira  bukabagirira akamaro. Bamenye ko ibyo bageza ku bwoko bw’Imana kuko abo babwira badasanzwe, ari umwihariko w’ abana b’Imana yitoreye.

Alain Numa, uhagarariye MTN RWANDA, akaba n’umuterankunga w’iki gitaramo cy’uyu muhanzi, yatangaje ko ikigo ahagarariye cyiyemeje gutera inkunga iki gitaramo cy’uyu muhanzi ukunzwe na benshi, kuko indirimbo ze zifite ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda. Ibyo n’abandi baterankunga babihurujeho kuko bishimiye uyu muhanzi  wigaragaje ko akunzwe mu Rwanda no hirya no hino ku isi.

Iki gitaramo kizaba kuri  kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 29/11/2025, nk’uko byatangajwe muri iki kiganiro amatike ari kugurishwa, ndetse agiye kurangira utari wagura azacikanwa igitaramo.

Madame wa Richard Ngendahayo (hagati) ari kumwe n’inshuti n’abakunzi b’Indirimbo zo guhimbaza Imana

Mukimbiri Wilson.


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *