Isuku ibe umuco: Nkundwanabake Umuyobozi wa Eco-stewardship Generation (ESGEN)
Karenzi Christophe
Nkundwanabake Cedrick akorana n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, yatangije umushinga ukora ku bijyanye n’isuku ku migezi.
Mu kiganiro na Brightafrica.rw yagaragaje ko hari aho usanga imigezi yarangiritse bitewe n’ibyondo biva ku misozi, haragiyemo ibiti cyangwa amabuye.
Imwe mu mirimo bakora ni ugukura imyanda ya pulasitiki mu ruzi rwa Nyabarongo bakayikorera isuku.

Nkundwanabake Cedrick
Yagize ati ‘’ Uretse iyo mirimo dushyiraho gahunda ku bigo by;Amashuri mu gutunganya imyanda no kuyegeranya ntibe iri ahantu hatandukanye mu kigo kandi bakayivangura bityo abanyeshuri bakabigiramo uruhare bazi uburyo bwo gufata imyanda’’
Ku bijyanye n’imikoraniro yIkigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije mu rwanda REMA, Uyu muyobozi yavuze ko bataratangira gukorana ariko bigeze kubasura. Yagize ati ‘’Uretse nk’abantu badukuriye hari imfashanyagisho tuba twabanye ziri ahandi tukaba twazifashisha kuri gahunda ya Leta.
Yongeyeho ko Ikigo gishinzwe kwita ku bidukikije mu Rwanda yigeze kubasura aho bakoreraga i Rurindo
Mu mwaka wa 2021 ari bwo batangiye icyo gikorwa kigamije ahanini gusukura imigezi n’inzuzi zo mu Rwanda haherewe kuzegereye aho bakorera.
Avuga ko bigamije ahanini isuku yaba ikorerwa mu mazi n’ahandi harimo no mu gutuma mu bigo by’amashuri abanyeshuri n’abandi bahakora bamenya gutandukanya imyanda ibora n’itabora.
Mu mwaka wa 2021 nibwo batangiranye n’urubyiruko rwo muri Rulindo mu gusukura imigezi binyuze mu kuhatora pulasitiki zari mu migezi izindi bazitaye mu masoko hirya no hino muri aka gace.

Muri icyo gihe bakoreraga mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo ahegeranye na Shyorongi hakaba n’ahandi babikoreraga hitwa Kijabagwe muri Rulindo.
Nkundwanabake Cedrick yavuze ko hari Ikigo River Cleanup cy’Ababiligi bakorana mpuzamahanga akaba agihagarariyr mu Rwanda Let’s do it mu Rwanda mu Kinyarwanda ngo reka tubikore.
Arasaba inzego zitandukanye zirebana n’ibidukikije ubufatanye haba ndetse no kubashyigikira ku bikoresho badafite.


