Umupira w’amaboko: U Rwanda rwahawe kwakira Igikombe cya Afurika cy’Ingimbi n’Abangavu
U Rwanda rwahawe kwakira Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 mu bahungu n’abakobwa.
Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 2 kugeza ku ya 14 Nzeri 2025 muri Petit Stade i Remera. ,
Ni ku nshuro ya cyenda iri rushanwa rigiye kuba, aho kuri iyi rizitabirwa n’amakipe 12 mu byiciro byombi.
Amakipe abiri ya mbere azabona itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2026. Nkuko tubikesha Igihe U Rwanda rwaherukaga kwakira iri rushanwa mu 2019. Ni mu gihe, iriheruka mu 2023 mu ngimbi rwegukanye umwanya wa gatanu nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire amanota 74-62. Mu bangavu, rwabaye urwa gatandatu rutsinze Guinea amanota 54-43.
Ubwanditsi

Ikipe y’Abangavu y’u Rwanda

Guinea yegukanye Igikombe cya Afurika giheruka mu ngimbi mu mwaka wa 2023
Ubwanditsi
