NGENDAHAYO yatunguye benshi muri Race to remember 2023
Ngendahayo Jérémie ukinira Cycling Club For All yatunguranye ubwo yegukanaga Isiganwa ry’Amagare ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri siganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Mata 2023, ryakinwe mu byiciro birimo abari munsi y’imyaka 16, abatarabigize umwuga, ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuru mu bagabo n’abagore.
Mu bagabo bakuru basiganwe intera y’ibilometero 117 bigizwe no kuzenguruka intera ya kilometero 3,9 inshuro 30, hatsinze Ngendahayo Jérémie wa Cycling Club For All.
Nyuma yo gutsinda iri rishanwa Ngendahayo Jeremie yatangarije brightafrica.rw ko akurikije uko yiteguye aza kwitwara neza akaba yarishimye cyane.
Yagize ati ‘’Iri rushanwa naje kurikina mbizi neza ko amahirwe ijana ku ijana ndarifite, nashakaga kuritsinda’’.
Ku bijyany n’irushanwa riheruka kubera mu karere ka Rubavu, Ngendahayo yavuze ko yagize ikibazo cy’igare abura uwamutiza naho ubundi ngo yagombaga kuryitabira akigaragaza.
Umutoza w’amagare umunyaeritrea Aklilu ngo yakunze kumufasha akajya amugenera imyitozo kuri telephone. Jeremie yagaragaje ko hari imyitozo yaje gukorera i Kigali yitegura isiganwa,yakinnye ku giti akoresha imbaraga. By’umwihariko ashimira ikipe ya My Stars Cycling.
Ngendahayo Jeremie ni ubwa mbere yegukanye umwanya wa mbere mubakuru mu gihe mwaka wa 2019 mu irushanwa ry’Intwali ry’abato, yegukanye umwanya wa mbere.
Uyu mukinnyi utari wagaragaye mu duce twabanje twayobowe cyane na Byukusenge Patrick wa Bénédiction Club, yatsindiye kuri ’sprint’ akoresheje amasaha 2, iminota 44 n’amasegonda 57.

Muhoza Eric na Ngendahayo Jeremie
Muhoza Eric wa Bike Aid yo mu Budage uteganya kurira rutemikirere mu minsi ya vuba arerekeza mu Budage gukina ikipe ye, kimwe na Tuyizere Étienne wa Bénédiction Club, bakoresheje amasaha 2, iminota 44 n’amasegonda 57.
Umuntu washimishije Ngendahayo mu bamubanjirije mu magare yavuze ko ari Ruhumuriza Abraham na Hareruya Joseph. Ruhumuriza ngo yakunze kumufasha mu myitozo akanamugira inama uko akina.



Christopher Karenzi
