U Rwanda rwakiriye irushanwa  mpuzamahanga ry’Akarere ka 4 muri Tennis

Share Now

U Rwanda rwakiriye irushanwa ry’Akarere ka 4 muri Tennis ryiswe “ITF/ CAT EAST AFRICAN JUNIOR TEAM’S CHAMPIONSHIPS FOR 14 & 16 & UNDER (AJTC)”,  ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “FRT”, rikaba rihuza abana batarengeje imyaka 14 na 16, mu bahungu n’abakobwa.

Iri rushanwa rizakinwa mu gihe cy’iminsi 5, ryitabiriwe n’ibihugu 7 byo muri Zone 4, ari byo u Rwanda ruzakira, Kenya, Tanzania, Uganda, Burundi, Comoros na Ethiopia.

Imikino irimo kubera ku bibuga bya IPRC Kigali ndetse na Sitade Amahoro i Remera,  tariki ya 3-8 Gicurasi 2022.

Muri ibi bihugu 7, bitanu (Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda na Burundi), bifite amakipe abiri (abahungu n’abakobwa), muri buri cyiciro ni ukuvuga mu batarengeje imyaka 14 na 16.

Ni mu gihe ibihugu; Comoros na Ethiopia bo bazanye icyiciro cy’abakobwa gusa, aho Comoros izahatana mu batarengeje imyaka 14 naho Ethiopia ikaba izarushanwa mu batarengeje imyaka 16.

 Irushanwa rya “ITF/ CAT EAST AFRICAN JUNIOR TEAM’S CHAMPIONSHIPS FOR 14 & 16 & UNDER (AJTC)”, rikaba rigamije gushaka itike yo kuzahagararira uturere (Zone), ibihugu biherereyemo mu mikino y’Afurika “AFRICAN JUNIOR TEAMS’ CHAMPIONSHIPS”,  ku ikipe izaba iya mbere muri buri cyiciro mu bahungu n’abakobwa, iteganyijwe kuzaba muri Kamena 2022.

Karenzi Christophe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *