Adil-Urwibutso  rwa Gisozi ni ikitegererezo ku rwego rw’Isi

Share Now

Adil Muhamed umutoza wikipe ya APR FC amaze gusura urwibutso ari kumwe n’abakinnyi, abatoza na bamwe mu bayobozi b’iyi ikipe, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere tariki 18.04.2022 batangira  bamubaza niba ari ubwa mbere ageze ku Rwibutso rwa Gisozi n’ibyo yiboneye.

Yagize ati: “Nibyo koko ni ubwa  mbere ngeze hano, nkigera mu Rwanda muri 2019, narimfite inshingano nyinshi, nyuma haje icyorezo cya covid-19. Sinashoboboye gusura uru rwibutso”.

Nyuma yo kuva kuri uru rwibutso, nitegereje ibyabaye muri iki gihugu, birababaje kandi biteye ubwoba. Ndibaza ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma ntibizasubire ukundi ku isi, birabaje pe’’.

Yakomeje agira ati “Mbere na mbere APR izi amateka akomeye ya jenoside  yakorewe abatutsi

Yashimiye byimazeyo ingabo za FPR- Inkotanyi zari ziyobowe n’Umugaba mukuru wazo Major Gen.Paul Kagame bahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Adil yagize ati: “Ni ukuri ni akazi gakomeye kakozwe. Kubijyanye  n’ubyiruko,  abajene bagomba guterwa ishema ry’Igihugu cyabo, kumenya amateka kubera ko abenshi ntibari bwavuke uretse kubyumva, ati uyu munsi kuba baje ku rwibutso ni ubutumwa  bukomeye buzabafasha mu buzima bwabo.

Arakangurira urubyiruko kumva ko rugomba guterwa ishema n’uRwanda, rukagikorera rukaba intangarugero nk’umwenegihugu nyawe, rukazigisha abana babo amateka y’Igihugu kikaba ikitegererezo muri Afrika no kw’isi muri rusange. Urwo rubyiruko rumenye aho u Rwanda ruvuye ndetse n’amateka y’igihugu cyabo.

Umutoza Adil arashimira by’umwihariko Ingabo  za APR-Inkotanyi Armée Patriotique Rwandaise zahagaritse jenoside  yakorewe abatutsi  kuko nyuma y’ibyo yari amaze maze kwibonera  n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 28 ishize mu gihe gito haba mu rwego rwa politiki, ubukungu, Imibereho myiza birashimishije’’.

Bunamiye inzirakarengane

APR FC

Christophe Karenzi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *