Miss Rwanda: Ruzindana Kelia uyoboye abandi mu majwi, ahangayikishijwe n’amakimbirane yo mu miryango

Share Now

Ruzindana Kelia kugeza ubu ni we uyoboye bagenzi be 69 mu majwi y’abahatanira ikamba rya Miss Rwanda, uyu mukobwa uri mu nzira imwinjiza muri 20 bazajya mu mwiherero yavuze ko aramutse yegukanye ikamba yaharanira kurwanya agahinda gakabijke mu bana.

Amakuru dukesha  IGIHE, Ruzindana  yakomoje ku mushinga we, ari na wo ukubiyemo ibyo yamarira Abanyarwanda mu gihe yaba yegukanye ikamba rya Miss Rwanda.

Ruzindana avuga ko aramutse yegukanye ikamba yaharanira kurwanya agahinda gakabije mu bakiri bato by’umwihariko iryo baterwa n’amakimbirane bahura nayo mu miryango.

Uyu mukobwa avuga ko yatangiza ubukangurambaga bwo guharanira ko amakimbirane mu miryango yacika ariko kandi akanigisha abana uburenganzira bwabo ku buryo mu gihe haba habayeho amakimbirane bakwiyambaza inzego zibishinzwe.

Ruzindana ni umwe mu bakobwa babonye itike yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda bahagarariye Umujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa ufite nimero 47 ayoboye abandi mu majwi aho amaze gutorwa n’abarenga ibihumbi 53.

Byitezwe ko aba bazamenyekana ku wa 26 Gashyantare 2022, kuri ubu bakaba bakomeje amatora yo gushakisha babiri bazinjira mu mwiherero ko bahize abandi mu majwi.

Gutora kuri internet no kuri code byose bisaba nibura 100 Frw. Ku batora kuri internet bakoresha nimero ya telefoni cyangwa ikarita yo kwishyuriraho ya banki.

Ruzindana Kelia

Ubwanditsi Brightafrica


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *