Uko umuhango wo gushyingura mu cyubahiro Padiri Rugirangoga Ubald wagenze

Share Now

 Ishavu n’agahinda byasaze Abanyarwanda n’inshuti zabo baherekeje bwa nyuma Padiri Ubald Rugirangoga uherutse kwitaba Imana, nyuma y’imirimo ikomeye yakoze yo gusana imitima ya benshi yari yarashegeshwe n’amateka ashaririye y’igihugu cyo kimwe n’ibibazo by’iyi Si.

Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 7 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye COVID-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by’ubuzima yasigiwe n’iki cyorezo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura mu cyubahiro, mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.

Centre Ibanga ry’Amahoro, ni agasozi gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.

Ibikorwa byo gusengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye zirimo ibyorezo n’izindi zabaga zarabaye akarande, Padiri Ubald ntabwo yabikoreraga mu Rwanda gusa kuko n’umunsi yandura Coronavirus ari nayo yaje kugeza ku rupfu rwe yari amaze iminsi muri Amerika mu bikorwa by’amasengesho.

Uretse muri Amerika, Padiri Ubald yatumirwaga henshi mu bihugu by’amahanga mu bikorwa byo gusengera abarwayi no kubibutsa ko abantu bose ari bene mugabo umwe bakwiye kubana mu mahoro n’urukundo.

Ni nayo mpamvu umuhango wo kumuherekeza iyo bitaza kuba icyorezo cya COVID-19, wari kwitabirwa n’ingeri nyinshi z’abantu baturutse imihanda yose haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Ababanye na we bose batanze ubuhamya bugaruka ku mirimo yakoze ndetse yashimiwe umurage yasigiye abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange ushingiye ku ndangagaciro yo guca bugufi no guharanira amahoro. Abo mu muryango we bakomoje ku buryo yababereye urugero rwiza rw’umuntu urangwa n’urukundo.

Umuhango wo kururutsa umurambo wa Padiri Ubaldi

Uyu muhango witabiriwe n’abihaye Imana benshi

Source: Igihe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *