{"id":857,"date":"2021-01-30T11:25:12","date_gmt":"2021-01-30T11:25:12","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=857"},"modified":"2021-01-30T11:25:14","modified_gmt":"2021-01-30T11:25:14","slug":"amasezerano-yo-kudaterana-hagati-ya-mutaga-ii-wu-burundi-na-mutara-i-semugeshi-wu-rwanda-mu-myaka-ya-1500","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2021\/01\/30\/amasezerano-yo-kudaterana-hagati-ya-mutaga-ii-wu-burundi-na-mutara-i-semugeshi-wu-rwanda-mu-myaka-ya-1500\/","title":{"rendered":"Amasezerano yo kudaterana hagati ya Mutaga II w\u2019u Burundi na Mutara I Semugeshi w\u2019u Rwanda mu myaka ya 1500"},"content":{"rendered":"\n<p>Amateka agaragaza ko hambere, intambara z\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi zabaga uyu munsi ejo zikongera bityo bityo. Gusa ngo nta kinini ibihugu byombi byabaga bipfa usibye guhigana ubutwari buri kimwe gishaka kunyaga nk\u2019ubutaka igituranyi cyacyo.<\/p>\n\n\n\n<p>Hari igitero kizwi cyane cyo ku Muhororo (muri Gisagara y\u2019ubu) aho Ingabo z\u2019Abashakamba zashyizwe ku rugerero rwa Nyaruteja ku Kanyaru zikitoza kurwana. Hakurya i Burundi ahitwa Kamigara hari naho urugerero rw\u2019ingabo zitwaga Inzobe zarindaga umwami Ntare.<\/p>\n\n\n\n<p>Izi ngabo zatangiye kujya zishotorana zikarwana ariko ntihagire izitsimbura izindi. Gusa nyuma ingabo zari i Nyaruguru zari ziyobowe na Nyarwaya Nyamutezi mwene Mbariyingabo zatsimbuye iz\u2019u Burundi zizigera i Ngozi.<\/p>\n\n\n\n<p>Iz\u2019u Burundi nazo zagabye igitero ku z\u2019u Rwanda zari ziyobowe na Rugaju rwa Mutimbo hapfa benshi. Byababaje umwami Yuhi Gahindiro biba ngombwa ko yoherezayo izindi ngabo noneho barwanira inkundura mu majyaruguru y\u2019Uburasirazuba bw\u2019u Burundi.<\/p>\n\n\n\n<p>Ingabo z\u2019u Rwanda ngo zongeye kurwana n\u2019iz\u2019u Burundi ziyobowe na Kabaka ka Kavotwa ka Sharangabo ya Cyilima II. Aho yaguye havuye izina rya Kirundo n\u2019ubu yabaye imwe mu ntara zigize u Burundi.<\/p>\n\n\n\n<p>Amateka agagaraza ko n\u2019abami ubwabo bari basobanukiwe akamaro k\u2019amahoro arambye hagati y\u2019ibihugu byabo. Ni yo mpamvu Mutara I Semugeshi (1543-1576) yemeranyije na Mutaga II Nyamubi amasezerano bitaga imimaro y\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi yo kutazashotorana. Aho byabereye ni ho bita mu Twicarabami twa Nyaruteja hafi ya Kansi.<\/p>\n\n\n\n<p>Hafi aho niho hari agasozi ingabo zateraniragaho zigahiga imbere y\u2019umwami, \u201cku ihigiro\u201d, mu Kagari ka Higiro, mu gihe hakurya i Burundi hateganye n\u2019aho hari ahitwa \u201cmu mihigo\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Habuze gato ngo u Rwanda n\u2019u Burundi bigirwe igihugu kimwe<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Mu 1925, u Bubiligi bwashyizeho itegeko rigenga Rwanda-Urundi, rinagenga Kongo nk\u2019agace kabwo kuko icyo gihe yitwaga Kongo Mbiligi. Ibi bihugu byombi byavugaga indimi zijya gusa, ari nako bimeze magingo aya ku Kinyarwanda n\u2019Ikirundi.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu gitabo cya Jean Pierre Chr\u00e9tien cyo mu 1970 avugamo ko kugera mu 1930, u Bubiligi bwari bufite umushinga wo kubumbira u Rwanda n\u2019u Burundi hamwe, bigakora igihugu kimwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Icyo gihe umurwa mukuru wari kuba muri Astrida i Butare ahari kuba icyicaro cya Guverineri w\u2019ibihugu byombi.<\/p>\n\n\n\n<p>Albert Rudatsimburwa uzi amateka y\u2019ibi bihugu byombi, yabwiye IGIHE ko icyo gitekerezo kitamaze igihe kinini kuko abari bagitsimbarayeho bahise bavaho ubwo Repubulika yari itangiye.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cBageragezaga kubwira Abanyarwanda n\u2019Abarundi ko bakora teritwari imwe, ubwo batangiraga kuganira ku bintu by\u2019ubwigenge. Ni ibintu byari mu biganiro, Loni ishaka kubagira inama ko byabagirira akamaro babaye nka federasiyo.\u201d<br>Yakomeje agira ati \u201cAri Rwagasore, Rudahigwa na Lumumba, bose bari mu bayobozi bo muri Afurika baharanira iterambere, bifuzaga ko wenda bafatanya, ariko cyane cyane hagati y\u2019u Burundi n\u2019u Rwanda.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Ababiligi bagombaga kugira Rwanda-Urundi agace ko guturamo bagomba kwita \u201cLa Nouvelle-Belgique\u201d<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Mu gitabo Ibitaramo ku Mateka y\u2019u Rwanda cya Zefirini Kagiraneza, avugamo ko guhera mu 1916 kugera mu 1923, u Bubiligi bwagowe bikomeye no kugabana u Rwanda-Urundi kuko byabasabye kwitabaza ingufu za gisirikare.<\/p>\n\n\n\n<p>Ngo Ababiligi babanje kwiga uburyo bagira u Rwanda-Urundi, agace ko guturamo bagombaga kwita \u201cLa Nouvelle-Belgique\u201d ariko uwo mushinga baza kuwureka kuko basanze ubutaka bwo guhingaho ari buto ku buryo butahuruza \u201cAbazungu bashaka kuhatura\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Usibye abaturage, ngo nta wundi mutungo Rwanda-Urundi byari bifite usibye inka, cyane ko icyo gihe impu zazo zari imari ishyushye, nizo zoherezwaga mu mahanga ziturutse muri ibi bihugu.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Umurwa mukuru wa Rwanda-Urundi wari gushyirwa Astrida [Huye], Ikinyarwanda n\u2019Ikirundi bigahuzwa<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Muri gahunda yo kugira u Rwanda n\u2019u Burundi igihugu kimwe, Umwanditsi Kagiraneza asobanura ko hari n\u2019inyandiko yasohotse muri Kinyamateka nimero 214 yo muri Kanama 1950 yasobanuraga ko ishuri ry\u2019Abafurere b\u2019Abashariti leta Mbiligi yageneye Rwanda-Urundi ryagombaga gushyirwa Astrida [i Butare] \u201chateganyijwe ko uwo Mujyi ariwo uzaba Umurwa Mukuru w\u2019ibyo bihugu\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Usibye kugira u Rwanda n\u2019u Burundi igihugu kimwe, hari n\u2019umushinga wo guhuza indimi z\u2019ibihugu byombi, ndetse cyari n\u2019igitekerezo cyishimirwa n\u2019abantu benshi.<\/p>\n\n\n\n<p>Hari umwanditsi w\u2019i Burundi wigeze kunyuza inyandiko muri Kinyamateka avugamo ko abaturage b\u2019ibihugu byombi bagera kuri miliyoni eshanu bavuga ururimi rumwe byabashyira \u201cimbere maze rukagira amagambo menshi rugakwira, ntitujye tugomba gutira izindi ndimi zo mu mahanga\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Guhuza ururimi byabonwaga kandi nk\u2019ikintu cyagira uruhare mu majyambere y\u2019ibihugu byombi kuko byatuma haboneka ibitabo byinshi \u201cby\u2019ubwenge byanditse mu rurimi rwacu kuko hariho abanyamwete babuze uburyo bwo kwiga mu mashuri makuru\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu nyandiko y\u2019umwanditsi w\u2019u Burundi yatambutse muri Kinyamateka muri Werurwe 1950, hari aho agira ati \u201cTuzabona bene ibyo bitabo bigizwe n\u2019ururimi rwacu, tubanje kuruhuza. Njye sinshidikanya ko ubwo buryo bwadushyira imbere bugahindura ibihugu byacu maze bigashobora kugira ubwenge nk\u2019ibindi\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>U Burundi n\u2019u Rwanda byabonye ubwigenge ku munsi umwe mu 1962, mbere y\u2019uko icyo gihe kigera, hari hashize iminsi hibazwa niba bitazarangira ibi bihugu byombi byihuje bikaba leta imwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Igitekerezo cyo kugira u Rwanda n\u2019u Burundi leta imwe, cyari gishyigikiwe cyane n\u2019abantu baba mu mahanga ku buryo nk\u2019abaturage b\u2019ibihugu byombi babaga muri Uganda bari barakoze ihuriro ryitwa \u201cAbanyarwanda-Abarundi bibumbye\u201d aho biyitaga Abadahemuka.<\/p>\n\n\n\n<p>Kugeza mu 1957, Abadahemuka bashakaga ko Rwanda-Urundi yigenga vuba kandi igakomeza kuba igihugu kimwe.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyuma y\u2019itanga rya Mutara Rudahigwa mu 1957, nibwo uyu mugambi wakendereye kuko ingoma ya cyami yahise ikurwaho mu Rwanda, gusa hakurya y\u2019Akanyaru bo bari bataratekereza gukuraho umwami.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri ayo mahindura, muri Loni ho bigaga ikibazo cy\u2019ubwigenge bwa Rwanda- Urundi kuko abenshi bashakaga ko bikomeza kuba igihugu kimwe ariko bakibaza uko iby\u2019umukuru w\u2019igihugu bizagenda.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubutaha tuzarebera hamwe imibanire y\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi kuva mu 1962 ibihugu byombi bikimara kubona ubwigenge.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"900\" height=\"421\" src=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2021\/01\/Rwnda-burundi.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-859\" srcset=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2021\/01\/Rwnda-burundi.jpg 900w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2021\/01\/Rwnda-burundi-300x140.jpg 300w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2021\/01\/Rwnda-burundi-768x359.jpg 768w\" sizes=\"auto, (max-width: 900px) 100vw, 900px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Source:Igihe<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amateka agaragaza ko hambere, intambara z\u2019u Rwanda n\u2019u Burundi zabaga uyu munsi ejo zikongera bityo bityo. Gusa ngo nta kinini<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":858,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[1],"tags":[],"class_list":["post-857","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-uncategorized"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/857","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=857"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/857\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":860,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/857\/revisions\/860"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/858"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=857"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=857"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=857"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}