{"id":66,"date":"2020-09-30T07:19:44","date_gmt":"2020-09-30T07:19:44","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=66"},"modified":"2020-09-30T07:19:47","modified_gmt":"2020-09-30T07:19:47","slug":"perezida-kagame-yayoboye-inama-ya-komite-nyobozi-yaguye-ya-fpr-inkotanyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2020\/09\/30\/perezida-kagame-yayoboye-inama-ya-komite-nyobozi-yaguye-ya-fpr-inkotanyi\/","title":{"rendered":"Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi"},"content":{"rendered":"\n<p>Umuyobozi mukuru w\u2019Umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yageze ku cyicaro cy\u2019Umuryango i Rusororo aho agiye kuyobora inama ya komite nyobozi (NEC) yaguye ya FPR.<\/p>\n\n\n\n<p>Iyi nama yateranye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ikaba kandi ibaye mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n\u2019icyo cyorezo, hafatwa ingamba zo kugikumira, ari nako hatekerezwa uburyo bwo gukomeza ibikorwa biteza imbere igihugu.<\/p>\n\n\n\n<p>Iyi nama Perezida Kagame yari aherutse kuyikomozaho ubwo yari mu Kiganiro yagiranye n\u2019Ikigo cy\u2019Itangazamakuru cya RBA tariki 06 Nzeri 2020.<\/p>\n\n\n\n<p>Umunyamakuru yagarutse ku nama nk\u2019iyi yaherukaga muri Kamena 2020 aho Umukuru w\u2019Igihugu yavuze ku byerekeranye no kutita ku bibazo by\u2019abaturage ndetse no gucunga nabi umutungo wa Leta nk\u2019ikindi cyorezo cyugarije u Rwanda kigiye guhagurukirwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yasobanuye ko imiyoborere mibi ya bamwe mu bayobozi no kunyereza umutungo ari icyorezo kuko bigenda bikwira bikajya ahantu henshi. Ikindi ni uko icyorezo gifite ibyo cyambura abantu mu buzima no mu mibereho yabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cBiriya rero niba Igihugu gitanze amafaranga miliyari 30 zigiye kubaka amashuri cyangwa amavuriro, byagombaga kubaka amashuri abiri n\u2019amavuriro abiri, hagati aho abantu bakavanamo ayabo bakayashyira mu mifuka yabo, ugasanga bubatse ishuri rimwe n\u2019ivuriro rimwe\u2026, ubwo ni ukuvuga ngo abo barwayi bajyaga kuvurirwa muri ayo mavuriro cyangwa abo bana bajyaga kwiga muri ayo mashuri wababujije uburyo. Icyorezo ni uko gikora.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cHari abantu bamwe babihinduye nk\u2019umuco,\u2026 icyo dushaka ni uko buri wese akora mu mucyo, nta mpamvu yo gutwara iby\u2019undi cyangwa ibya rubanda ukabigira ibyawe. Ibyo rero turaza kubirwanya kandi biraza gusobanuka, ababijyamo biraza kubagiraho ingaruka.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida Kagame yavuze ko nk\u2019uko byaganiriweho mu nama y\u2019ubushize, muri iyi nama nabwo bigarukwaho mu rwego rwo gukomeza kurwanya iyo mikorere mibi.<\/p>\n\n\n\n<p>Source: Kigali today<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuyobozi mukuru w\u2019Umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yageze ku cyicaro cy\u2019Umuryango i Rusororo aho agiye kuyobora inama ya<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":67,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[4],"tags":[],"class_list":["post-66","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/66","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=66"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/66\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":68,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/66\/revisions\/68"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/67"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=66"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=66"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=66"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}