{"id":526,"date":"2020-11-20T15:40:40","date_gmt":"2020-11-20T15:40:40","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=526"},"modified":"2020-11-20T15:40:50","modified_gmt":"2020-11-20T15:40:50","slug":"hatashywe-controle-technique-eshatu-perezida-kagame-yemereye-abaturage-mu-majyepfo-amajyaruguru-niburasirazuba","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2020\/11\/20\/hatashywe-controle-technique-eshatu-perezida-kagame-yemereye-abaturage-mu-majyepfo-amajyaruguru-niburasirazuba\/","title":{"rendered":"Hatashywe Contr\u00f4le technique eshatu Perezida Kagame yemereye abaturage mu Majyepfo, Amajyaruguru n\u2019Iburasirazuba"},"content":{"rendered":"\n<p>Mu Ntara y\u2019Amajyepfo, Amajyaruguru n\u2019Iburasirazuba hatashywe ku mugaragaro ibigo bitatu bigenzurirwamo ubuziranenge bw\u2019imodoka (Contr\u00f4le technique) Perezida Kagame Paul yemereye abaturage ubwo yasuraga Akarere ka Huye muri Gashyantare 2019.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibyo bigo byose byatwaye amafaranga y\u2019u Rwanda arenga Miliyari eshatu byatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020.<\/p>\n\n\n\n<p>Ikigo cyo mu Ntara yAmajyepfo giherereye mu Karere ka Huye, icyo mu Majyaruguru kiri i Musanze naho icyo mu Burasirazuba kiri mu Karere ka Rwamagana.<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri w\u2019Ubutabera akaba n\u2019Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston ari kumwe n\u2019Umuyobozi Mukuru wa Polisi yu Rwanda, IGP Munyuza Dan, n\u2019abandi bayobozi bitabiriye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikigo cyo mu Ntara y\u2019Amajyepfo.<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi Mukuru wa Polisi yu Rwanda, IGP Munyuza Dan, yavuze ko ibyo bigo byose byubatswe ku mabwiriza ya Perezida wa Repubulika Kagame Paul.<\/p>\n\n\n\n<p>Yasobanuye ko bifite inshingano eshatu z\u2019ingenzi arizo gukumira impanuka ziterwa n\u2019uko ibinyabizga biba bitameze neza; gupima imyuka ihumanya ikirere kugira ngo bikumirwe no gutanga ubujyanama ku batwara imodoka kugira ngo bakoreshe neza umuhanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cByose byakozwe mu rwego rwo kwegereza serivise nziza abaturage.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>IGP Munyuza yavuze ko ibyo bigo byose uko ari bitatu buri kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 200 ku munsi kandi zigahabwa serivise.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibyo bigo bije byunganira ikindi kimwe kiri mu Mujyi wa Kigali gifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zirenga 500 ku munsi.<\/p>\n\n\n\n<p>Bamwe mu bafite imodoka babwiye IGIHE ko bishimiye Contr\u00f4le technique bahawe kuko mbere bagorwaga no kujya gusuzumisha ibinyabiziga i Kigali.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1000\" height=\"667\" src=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2020\/11\/controle-rwamagana-3.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-528\" srcset=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2020\/11\/controle-rwamagana-3.jpg 1000w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2020\/11\/controle-rwamagana-3-300x200.jpg 300w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2020\/11\/controle-rwamagana-3-768x512.jpg 768w\" sizes=\"auto, (max-width: 1000px) 100vw, 1000px\" \/><figcaption>Mu Karere ka Rwamagana abayobozi bafungura ku mugaragaro ikigo gisuzuma ubuziranenge bw&#8217;imodoka<\/figcaption><\/figure>\n\n\n\n<p>Mbonyumugenzi Dominique wo mu Karere ka Musanze ati &#8220;Gusuzumisha imodoka twagombaga kujya i Kigali, hari n\u2019ubwo wamaraga iminsi itatu utaragerwaho kubera ubwinshi bw\u2019ibinyabiziga, ugasanga ukeneye aho kurara, kwitunga muri byose ku buryo byadutwaraga ubushobozi buhanitse, ibi byanatumaga hari abahitamo gutanga ruswa ngo babone bava aho. Iki kigo twegerejwe kije nk\u2019igisubizo kuri ibi bibazo byose, tubaye nk\u2019abatuye umutwaro.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Niyonsenga Peter Ismael wo mu mu Karere ka Rwamagana na we ati &#8220;Byajyaga bitugora cyane kujyana imodoka i Kigali bakakurega ugataha ejo ugasubirayo bakongera bakakwangira nibura mu cyumweru twakoreshaga nk\u2019amafaranga ibihumbi 150 Frw ariko ubu aha ni hafi cyane bashobora no kukurega ugasubirayo ukayikoresha ugahita ugaruka.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Iraguha Simon Pierre wo mu Karere ka Huye ati \u201cMbere byari bigoranye kuko twese twajyaga i Kigali akenshi tukararayo tudakoresheje cyangwa bakatuzanira izikoreshwa igihe gito ariko byari ibibazo. Turashimira Umukuru w\u2019Igihugu wayiduhaye kuko izadufasha cyane.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Abafite imodoka bavuga ko na none bagorwaga no guhabwa gahunda y\u2019igihe kirekire kugira ngo bajye gusuzumisha imodoka i Kigali, rimwe na rimwe bigatuma batizera ubuziranenge bw\u2019imodoka zabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri w\u2019Ubutabera akaba n\u2019Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko ibyo bigo bigenzurirwamo ubuziranenge bw\u2019imodoka byubatswe mu gihe kiri munsi y\u2019imyaka ibiri bityo hari isomo bitanga.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1000\" height=\"490\" src=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2020\/11\/businjye.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-529\" srcset=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2020\/11\/businjye.jpg 1000w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2020\/11\/businjye-300x147.jpg 300w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2020\/11\/businjye-768x376.jpg 768w\" sizes=\"auto, (max-width: 1000px) 100vw, 1000px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Ati \u201cBitanga isomo ko imishinga minini twayikora kandi tukayishobora mu gihe gikwiriye itadindiye. Niba ibi bishoboka n\u2019ibindi nabyo byashoboka.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Yasabye abatwara ibinyabiziga gukoresha neza umuhanda birinda umuvuduko ukabije kandi abibutsa kubyaza umusaruro ibigo bigenzurirwamo ubuziranenge bw\u2019imodoka bahawe.<\/p>\n\n\n\n<p>Yabasabye kurenga imyumvire yo kumva ko bazajya gusuzumisha ibinyabiziga byabo birinda ibihano biteganywa n\u2019amategeko, ahubwo bakabikora barengera ubuzima bwabo n\u2019ubw\u2019abandi.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cTurenge iyo myumvire yo kujya gusuzumisha imodoka kuko biteganywa n\u2019amategeko ahubwo tubikore tugamije kurengera ubuzima.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Contr\u00f4le technique yatashywe mu Karere ka Huye ifite umwihariko ko iruta mu bunini izindi ebyiri z\u2019i Musanze na Rwamagana kuko yatwaye agera kuri miliyari 1,5 Frw kandi izakira imodoka zituruka mu turere twose two mu Ntara y\u2019Amajyepfo n\u2019utwo mu Burengerazuba turimo Rusizi, Nyamasheke, Ngororero na Karongi.<\/p>\n\n\n\n<p>Umushinga wo kubaka ibyo bigo bigenzurirwamo ubuziranenge bw\u2019imodoka washyizwe mu bikorwa na Polisi y\u2019Igihugu ku bufatanye n\u2019ikigo cy\u2019igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA.<\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1000\" height=\"542\" src=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2020\/11\/controle.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-530\" srcset=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2020\/11\/controle.jpg 1000w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2020\/11\/controle-300x163.jpg 300w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2020\/11\/controle-768x416.jpg 768w\" sizes=\"auto, (max-width: 1000px) 100vw, 1000px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Abafite imodoka basabwe kurenga imyumvire yo kumva ko bazajya gusuzumisha ibinyabiziga byabo\u00a0kandi bakirinda ibihano<\/p>\n\n\n\n<p>Source Igihe<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu Ntara y\u2019Amajyepfo, Amajyaruguru n\u2019Iburasirazuba hatashywe ku mugaragaro ibigo bitatu bigenzurirwamo ubuziranenge bw\u2019imodoka (Contr\u00f4le technique) Perezida Kagame Paul yemereye abaturage<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":527,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[8],"tags":[],"class_list":["post-526","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ikoranabuhanga"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/526","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=526"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/526\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":531,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/526\/revisions\/531"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/527"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=526"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=526"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=526"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}