{"id":4932,"date":"2025-07-25T14:40:05","date_gmt":"2025-07-25T14:40:05","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=4932"},"modified":"2025-07-25T14:40:06","modified_gmt":"2025-07-25T14:40:06","slug":"abayobozi-basabwe-guhindura-imyumvire-nimikorere","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2025\/07\/25\/abayobozi-basabwe-guhindura-imyumvire-nimikorere\/","title":{"rendered":"Abayobozi basabwe guhindura imyumvire n\u2019imikorere"},"content":{"rendered":"\n<p>Ibi Perezida Kagame yabisabye abayobozi bagize Guverinoma nshya guhindura imyumvire n\u2019imikorere baharanira ko igihugu gitera imbere kurushaho aho gutegereza ko bazacungurwa n\u2019amahanga nyamara atabyifuza ahubwo ashaka kubategeka uko bakwiriye kubaho.<\/p>\n\n\n\n<p>Yabigarutseho ku wa 25 Nyakanga 2025, ubwo yakiraga indahiro za guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w\u2019Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva.<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida Kagame yahamije ko impamvu nyamukuru ishingiye ku mikorere n\u2019imyumvire itagira icyerekezo y\u2019abantu bahora bategereje ibyo bazahabwa n\u2019abandi.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cImpamvu ni amateka, impamvu ni imikorere, impamvu ni ibyo ntari bwinjiremo kugira ngo bitumvikana nabi ariko tugomba gukosora byanze bikunze, ndetse no muri twe twicaye aha n\u2019ahandi, hari n\u2019ushobora kwibaza ati \u2018ariko twabikosora gute?\u2019 Hari abihebye barekuye bazi ko Abanyarwanda, Abanyafurika tugomba kuba turi aho, turi abakene, turi mu mwiryane, hanyuma kandi hari abazaza kudukiza.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Yongeyeho ko \u201cGusanga abantu bari aho bategereje abazabakiza ari abantu nka bo ni cyo mvuga, ni cyo kibazo cya mbere. Iyo mico yo gutegereza umucunguzi, tukazaba tuzakizwa n\u2019abantu twicaranye hano, abo twita abafatanyabikorwa, ibyo ni cyo kibazo cya mbere tugomba kwivanamo uko twicaye aha, uko tuba aha muri iki gihugu cyacu, tugahera kuri twe ibyo dushoboye tukabikora uko dushoboye ukabikora uzi aho uva uzi n\u2019aho ujya, uzi n\u2019aho ushaka kujya.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Nkuko tubikesha Imvaho Nshya, Umukuru w\u2019Igihugu yahamije ko inkunga z\u2019abandi zisanze umuntu afite icyerekezo zikamufasha kukigeraho byafasha kurushaho.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati &#8220;Abo bandi bafasha iyo bagufashije uri mu nzira ugenda ugana aho ushaka kujya, ni bwo bigira akamaro ariko ntabwo bazaguterura ngo bagutereke aho ushaka kujya. Nta nubwo babishaka niba mutari mubizi. Ntibabishaka, ntibabikeneye ahubwo ugumye aho ngaho ni mu nyungu zabo.&#8221;<\/p>\n\n\n\n<p>Yanenze Abanyarwanda n\u2019Abanyafurika bicara bategereje kuzacungurwa n\u2019abandi, avuga ko bidashoboka ndetse ati \u201cIbyo ni ikinyoma.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibyo ruhuriraho n\u2019ibindi bihugu bya Afurika ariko rukanagira ibyo rutandukaniyeho na byo birimo amateka y\u2019igihugu, umuco wacyo n\u2019icyerekezo.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cKuki abandi bateye imbere tugasigara? Kuki twasigaye inyuma? Hari impamvu ishingiye no ku kuntu dutandukanye na ho, ubundi iyo tutaza kuba dutandukanye bigeze aho, natwe tuba twarateye imbere.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Yavuze ko muri Afurika n\u2019ahandi hari abandi bateye imbere ariko u Rwanda rukiri mu rugamba rwo gushaka uko rwagera ku majyambere.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Hari abemeye kuba ubusa<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bamaze kwiheba bumva nta terambere bazageraho, bituma bumva guteshwa agaciro imbere y\u2019ababafasha ntacyo bitwaye.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cAriko hari n\u2019abo kuba ubusa bitagize icyo bitwaye, hari abo kuba ubusa, guhora usabiriza, guhora ukubitwa inkoni za buri munsi ngo ntiwagenjeje uko undi yabishakaga hari abo bitagize icyo bitwaye. Kuko ni ba bandi navugaga bihebye, bava ku cyo bakwiriye kuba bari cyo bategereza icyo abandi babagenera. Ibyo ntabwo ari byo. Ntibyabaye byo imyaka 100 ishize kugeza ubu, ntibizaba byo indi myaka 100 iri imbere ntibishobora kuba byo.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida Kagame yasabye abayobozi bagize Guverinoma nshya gukorana umuhate inshingano bahawe.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Ubwanditsi<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibi Perezida Kagame yabisabye abayobozi bagize Guverinoma nshya guhindura imyumvire n\u2019imikorere baharanira ko igihugu gitera imbere kurushaho aho gutegereza ko<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":4933,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[4],"tags":[],"class_list":["post-4932","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4932","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4932"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4932\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":4934,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4932\/revisions\/4934"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/4933"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4932"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4932"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4932"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}