{"id":4528,"date":"2025-01-14T14:44:07","date_gmt":"2025-01-14T14:44:07","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=4528"},"modified":"2025-01-14T14:44:08","modified_gmt":"2025-01-14T14:44:08","slug":"perezida-kagame-dukwiye-kwihutisha-iterambere-kandi-tunubaka-ubukungu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2025\/01\/14\/perezida-kagame-dukwiye-kwihutisha-iterambere-kandi-tunubaka-ubukungu\/","title":{"rendered":"Perezida Kagame: \u00a0Dukwiye kwihutisha iterambere, kandi tunubaka ubukungu."},"content":{"rendered":"\n<p><strong>\u201cGahunda mpuzamahanga y\u2019iterambere rirambye uko imeze uyu munsi ntiyageze ku byari byiyemejwe, by\u2019umwihariko kuri Afurika. Ukwiyemeza kw\u2019abanyapolitiki ntikujyana n\u2019ibikorwa, bigasiga ibiganiro bidashira no kwitana bamwana.\u201d<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Ibyo bikubiye mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye Inama yiga ku Iterambere rirambye ubwo haangizwaga ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe kubaka Ibiramba cya Abu Dhabi (ADSW2025).&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida Kagame yavuze ko kubaka ibiramba mu bihugu bikiri mu nzira y\u2019Amajyambere bigihura n\u2019imbigamizi zo kuba politiki zimwe na zimwe zidashobora kujyana n\u2019imiterere yaho.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p>Ati: \u201cDukwiye kwihutisha iterambere, kandi tunubaka ubukungu bugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Kugira ngo izo ntego zombi zigerweho, dusabwa gukoresha ikoranabuhanga rihendutse, rishobora guhindurwa kandi ryoroshye kurikoresha.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rukomeje gutegura kubaka iterambere rirambye rwibanda ku kutagira n\u2019umwe usigazwa inyuma, kubaka ubudahangarwa no kwimakaza ubufatanye.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwubatse uburyo bworohereza abashoramari gukorera mu Gihugu.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati: \u201cTwanatangije Ikigega gitera inkunga ibikorwa byo guhanga udushya, Rwanda Innovation Fund\/RIF, cyo gushyigikira ibigo bihanga udushya no kwiyegereza ishoramari mpuzamahanga. Aya mahame yatumye hahangwa ibishya bifatika mu nzego nyinshi.\u201d<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full is-resized\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"680\" height=\"486\" src=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2025\/01\/kagame-2.jpeg\" alt=\"\" class=\"wp-image-4530\" style=\"width:1053px;height:auto\" srcset=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2025\/01\/kagame-2.jpeg 680w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2025\/01\/kagame-2-300x214.jpeg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 680px) 100vw, 680px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Perezida Kagame yasangije abitabiriye iyo nama uko u Rwanda rwimakaje ikoranabuhanga mu ngeri zirimo gukusanya amakuru mu buhinzi no gutwara ibikoresho byo kwa muganga hifashishijwe utudege duto tutagira abapilote (drones).&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p>Yakomeje agira ati: \u201cTwanashoye imari mu binyabiziga bikoresha amashanyarazi ndetse no kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga mu ngendo rusange.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida Kagame yavuze ko kandi gukoresha ingufu za nikeleyeri byafasha Isi kubaka ibiramba kuko zitanga ingufu z\u2019amashanyarazi yizewe.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati: \u201cU Rwanda rwatangiye gutera intambwe yo kwitegura gushyiraho inganda ntoya za nikeleyeri nk\u2019igice kigari mu byitezwe mu rugendo rwo kubona ingufu. Twemera ko iterambere rirambye ari imbaraga zihuriweho ndetse nta gihugu cyarigeraho cyonyine. Tugomba kwigira ku makosa y\u2019ahahise ndetse tukarenga politiki zitudindiza.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Mu myaka 15 ishize, ADSW yagiye ihuriza hamwe abayobozi ba za Guverinoma zitadukanye, abikorera, sosiyete sivile n\u2019abandi bafatanyabikorwa baganira ku gukurikiza gahunda mpuzamahanga yo kubaka ibiramba binyuze mu biganiro, ubufatanye no gushaka ibisubizo by\u2019ibibazo yugarije abatuye Isi.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubwanditsi<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u201cGahunda mpuzamahanga y\u2019iterambere rirambye uko imeze uyu munsi ntiyageze ku byari byiyemejwe, by\u2019umwihariko kuri Afurika. Ukwiyemeza kw\u2019abanyapolitiki ntikujyana n\u2019ibikorwa, bigasiga<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":4529,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[4],"tags":[],"class_list":["post-4528","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4528","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4528"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4528\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":4531,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4528\/revisions\/4531"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/4529"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4528"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4528"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4528"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}