{"id":4280,"date":"2024-08-06T16:34:58","date_gmt":"2024-08-06T16:34:58","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=4280"},"modified":"2024-08-06T16:35:00","modified_gmt":"2024-08-06T16:35:00","slug":"mu-myaka-itanu-umujyi-wa-kigali-uzaba-wamaze-guhindura-inyubako-zumujyi-zitajyanye-nigihe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2024\/08\/06\/mu-myaka-itanu-umujyi-wa-kigali-uzaba-wamaze-guhindura-inyubako-zumujyi-zitajyanye-nigihe\/","title":{"rendered":"Mu myaka itanu Umujyi wa Kigali uzaba wamaze guhindura inyubako z\u2019umujyi zitajyanye n\u2019igihe"},"content":{"rendered":"\n<p>Umuyobozi w\u2019Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kamena 2024 yavuze ko mu myaka itanu iri imbere hazaba hamaze guhinduka byinshi mu mujyi wa Kigali abereye umuyobozi birimo gutunganya ibikorwaremezo no kuvugurura inyubako.<\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cTuzita ku gutunganya imihanda, ibiraro no gutunganya ibishanga bitanu biri mu mujyi wa Kigali bikamera nka kiriya dufite Nyandungu kugira ngo bizahindure isura y\u2019umujyi ikindi ni amazu azubakwa kandi meza dushimira abashoramari bakomeje kwizera no gukorana n\u2019Umujyi wa Kigali bagashora imari yabo mu nyubako zigezweho kandi nziza\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Meya Dusengiyumva avuga ko igishanga kizahindurwa ari igiherereye hagati ya Kicukiro na Gasabo munsi ya UNILAK ugakomeza ukagenda ukagera Nyabugogo,Ikindi n\u2019igishanga kiri hagati ya Kicukira na Nyarugenge cyiri ahitwa Rwampara no mu bindi bice bitandukanye hakazaba harimo inzira z\u2019abanyamaguru, n\u2019ibyanya byo kwidagaduriramo.<\/p>\n\n\n\n<p>Meya w\u2019umujyi wa Kigali yamaze impungenge abaturage bakunze kuvuga ko umujyi wa Kigali mu gihe cy\u2019imyaka itanu uzasigara udatuwe n\u2019umuntu uciriritse avuga ko mu mivugururire y\u2019umujyi bizakorwa bafasha ibyiciro byose kwibona muu miturire y\u2019umujyi.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201c Mwabonye nk\u2019amazu Leta irimo yubaka kuri Mpazi ni uburyo bwo kuvugurura umujyi ndetse no kugirango abantu bubatse amazu mu buryo butateganyijwe abashe kuhatura\u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Meya avuga ko mu gice cy\u2019ahitwa Nyabisindu, Nyagatovu ndetse na Mpazi hose bari kuhatunganya bakahakora imihanda kugira ngo umugi use neza ndetse hakorwe n\u2019imihanda itandukanye.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu nyubako zubakwa na Leta Meya yasobanuye ko abantu b\u2019ibyiciro bitandukanye bazibonamo kuko barimo bubaka n\u2019amacumbi ku bantu baciriritse kugira ngo babone aho bacumbika ndetse babe mu mujyi aho babasha kubona akazi bagakora bakiteza imbere.<br>Umuyobozi w\u2019umujyi wa Kigali yagarutse ku mbogamizi bakunze guhura nazo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z\u2019iterambere.<\/p>\n\n\n\n<p>Imbogamizi yagaragaje nuko asanga ibikenerwa mu mujyi ari byinshi cyane ukurikije n\u2019ubushobozi buhari.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201c Dushyira mu bikorwa ibyihutirwa ariko bidufasha kugera no ku bindi ariko kandi abikorera nabo bagira uruhare mu bikorwa byo guteza umujyi imbere haba mu mihanda, inyubako.<\/p>\n\n\n\n<p>Indi mbogamizi ya kabiri n\u2019ishyirwa mu bikorwa ry\u2019igishushanyo mbonera aho usanga hakiri abantu bubaka mu buryo bw\u2019akajagari kandi haragenewe ibindi bikorwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201c Muri iyi myaka itanu tuzubaka amacumbi nka kimwe mu gisubizo ku bantu bubaka badakurikije igishushanyo mbonera no kubandi badafite ubushobozi bwo kubaka inzu muri uyu mujyi. Tuzanashyira imbaraga muri gahunda za Leta mu gushyira mu bikorwa ibyo amategeko adusaba \u201d.<\/p>\n\n\n\n<p>Izindi mbogamizi zibangamira iterambere ry\u2019umujyi n\u2019imihindagurikire y\u2019ikirere aho usanga hari uruhare ry\u2019umuturage rudakorwa neza kuko Leta ubwayo itafata amazi y\u2019imvura yose umuturage atabigizemo uruhare nawe.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201c Turimo turashyira imbaraga muri gahunda y\u2019imiturire duhangana n\u2019imihindagurikire y\u2019ikirere tureba uko twafata amazi y\u2019imvura dufatanyije kuko ntabwo umujyi wafata amazi hatabayeho ubufatanye n\u2019abaturage.<\/p>\n\n\n\n<p>Meya Dusengiyumva avuga ko umujyi wa Kigali urimo gushyira imbaraga gukorana n\u2019abikorera kugira ngo uruhare rwabo rutume umujyi utera imbere kandi use neza.<br>Ibyo bizakorwa bibanda ku bikorwa bitaragerwaho ndetse bagakomeza no guhanga udushya.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201c Ni byiza ko umuntu atura mu mujyi usa neza ariko akabona naho kuruhukira no gufatira ifunguro heza\u201d.<br><\/p>\n\n\n\n<p>Source: Kigali Today<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuyobozi w\u2019Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kamena 2024<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":4281,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[12],"tags":[],"class_list":["post-4280","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-imibereho-myiza"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4280","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=4280"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4280\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":4282,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/4280\/revisions\/4282"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/4281"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=4280"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=4280"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=4280"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}