{"id":3658,"date":"2023-09-07T16:06:09","date_gmt":"2023-09-07T16:06:09","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=3658"},"modified":"2023-09-07T16:27:02","modified_gmt":"2023-09-07T16:27:02","slug":"umujyi-wa-kigali-wahize-indi-muri-afurika-mu-gutanga-serivisi-zishingiye-ku-ikoranabuhanga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2023\/09\/07\/umujyi-wa-kigali-wahize-indi-muri-afurika-mu-gutanga-serivisi-zishingiye-ku-ikoranabuhanga\/","title":{"rendered":"Umujyi wa Kigali wahize indi muri Afurika mu gutanga serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga"},"content":{"rendered":"\n<p>Byavuye mu igenzura ryakozwe ku mijyi yimakaza ikoranabuhanga muri Afurika (Smart cities index) byamuritswe ku wa Gatatu, tariki ya 6 Nzeri 2023, byagaragaje ko Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa mbere.<\/p>\n\n\n\n<p>Igenzura ryakozwe n\u2019Ikigo Nyafurika Dala Africa. Ubwo ryakorwaga habazwaga ibibazo ndetse hagatangwa ibimenyetso bigaragaza ibyo umujyi wakoze mu kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zirimo ubukungu no guhanga udushya, gutwara abantu n\u2019ibintu, gutanga serivisi zirebana n\u2019imiyoborere, imibereho myiza y\u2019abaturage no kubungabunga ibidukikije.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu byo Umujyi wa Kigali watanze mu isuzuma harimo IremboGov itangirwaho serivisi za Leta, ibikorwa byakozwe mu kubungabunga ibidukikije, ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi n\u2019ibindi.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri rusange Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa mbere mu mijyi yimakaza ikoranabuhanga ku rwego rwa Afurika ukurikirwa n\u2019uwa Tunis muri Tunisie, Nairobi muri Kenya, Cape Town muri Afurika y\u2019Epfo, Accra muri Ghana na Lagos muri Nigeria.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu bijyanye n\u2019imiyoborere myiza Umujyi wa Kigali wahize indi ukurikirwa na Nairobi, Capetown, Rabat (Maroc) na Tunis mu gihe ku birebana n\u2019imibereho myiza Umurwa Mukuru w\u2019u Rwanda waje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Tunis ukurikirwa na Capetown, Port Louis (Ibirwa bya Maurice) na Gaborone yo muri Botswana.<\/p>\n\n\n\n<p>Ahandi u Rwanda rwitwaye neza ni mu kubungabunga ibidukikije aho Umujyi wa Kigali waje ku mwanya wa gatatu inyuma ya Port Louis, Cape Town, ukurikirwa naTunis na Accra.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu bindi byiciro birimo nk\u2019imijyi yimakaje iterambere ry\u2019ubukungu no guhanga udushya ntabwo Umujyi wa Kigali uza muri itanu ya mbere ahubwo iyobowe n\u2019uwa Nairobi, Johannesburg, Accra, Lagos na Tunis.<\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-full\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1000\" height=\"665\" src=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2023\/09\/KIgali-1.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-3660\" srcset=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2023\/09\/KIgali-1.jpg 1000w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2023\/09\/KIgali-1-300x200.jpg 300w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2023\/09\/KIgali-1-768x511.jpg 768w\" sizes=\"auto, (max-width: 1000px) 100vw, 1000px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>                                                                               Umurwa mukuru w&#8217;u Rwanda  Kigali<\/p>\n\n\n\n<p>Mu bijyanye no gutwara abantu n\u2019ibintu, Umujyi uza ku isonga muri Afurika ni Cape Town ugakurikirwa na Nairobi.<\/p>\n\n\n\n<p>Imijyi itanu iza ku myanya y\u2019inyuma ni Lom\u00e9 muri Togo, Kinshasa muri RDC, Ougadougou muri Burkina Faso, Nouakchott muri Mauritanie na N\u2019Djamena muri Tchad.<\/p>\n\n\n\n<p>Abakoze icyegeranyo bagaragaza ko byakozwe mu rwego rwo kwerekana uko imijyi iri kwihuta mu iterambere no kwimakaza ikoranabuhanga.<\/p>\n\n\n\n<p>Meya w\u2019Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yashimye abaturage bawo n\u2019abayobozi mu nzego zitandukanye bafatanya kubaka iterambere ryawo.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cNdashimira cyane abakozi bagenzi banjye n\u2019abanyamujyi ku gushyira hamwe imbaraga mu gutuma umujyi wacu uba mwiza kandi ukaba mu yimakaza ikoranabuhanga. Ibyo kandi tubikesha ubuyobozi bwiza n\u2019ubufasha duhabwa muri uru rugendo.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Kwerekana ibi bipimo bishobora gufasha inzego zitandukanye zirimo izifata ibyemezo kuzamura imikorere myiza, gukurura ishoramari, guhanga udushya no kwimakaza iterambere ridaheza.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Inkuru ya Igihe<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Byavuye mu igenzura ryakozwe ku mijyi yimakaza ikoranabuhanga muri Afurika (Smart cities index) byamuritswe ku wa Gatatu, tariki ya 6<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":3659,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[8],"tags":[],"class_list":["post-3658","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ikoranabuhanga"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3658","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=3658"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3658\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":3661,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/3658\/revisions\/3661"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/3659"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=3658"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=3658"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=3658"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}