{"id":258,"date":"2020-10-16T08:30:45","date_gmt":"2020-10-16T08:30:45","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=258"},"modified":"2020-10-16T08:30:48","modified_gmt":"2020-10-16T08:30:48","slug":"ibyo-abanyarwanda-bakwiriye-kwibukira-kuri-mwalimu-julius-nyerere-umaze-imyaka-21-apfuye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2020\/10\/16\/ibyo-abanyarwanda-bakwiriye-kwibukira-kuri-mwalimu-julius-nyerere-umaze-imyaka-21-apfuye\/","title":{"rendered":"Ibyo abanyarwanda bakwiriye kwibukira kuri Mwalimu Julius Nyerere umaze imyaka 21 apfuye"},"content":{"rendered":"\n<p>Tariki&nbsp; 14 Ukwakira 2020&nbsp; umuryango&nbsp; wa Rwanda Tanzania Friendship Association hamwe n\u2019abanyarwanda muri rusange bibutse Mwalimu ulius Kambarage Nyerere umaze imyaka 21 apfuye.<\/p>\n\n\n\n<p>&nbsp;0&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p>Mwalimu Julius Kambaraga Nyerere ni umwe mu bagabo bake ba Afurika bubashywe bakiriho na nyuma yo kwitaba Imana. Azwi cyane ku ruhare yagize mu kubona ubwigenge bwa byinshi mu bihugu bya Afurika no gushyigikira byimazeyo abagaragazaga inyota y\u2019impinduka iganisha aheza umugabane wa Afurika.<\/p>\n\n\n\n<p>Yitabye Imana ku munsi nk\u2019uyu tariki 14 Ukwakira mu 1999, aguye mu bitaro bya St Thomas i Londres, nyuma y\u2019iminsi mike agize ikibazo cyo guturika kw\u2019imitsi y\u2019ubwonko.<\/p>\n\n\n\n<p>Buri gihugu kigira uko kimwibuka bitewe n\u2019ibyo yagikoreye, ariko ku Rwanda ho ni umwihariko kuko yarubaniye neza kuva rubonye ubwigenge kugeza mu 1999 ubwo yashiragamo umwuka.<\/p>\n\n\n\n<p>Nyerere yakunze kwifuza u Rwanda rubanye mu mahoro, rudashyira imbere amoko ariko si ko byagenze kuko rwamutengushye mu 1994 hakaba Jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n\n\n\n<p>Yayoboye Tanzania nka Perezida kuva mu 1964 kugeza mu 1985. Muri iyo myaka yose yabaniye neza u Rwanda arufasha mu bikorwa bitandukanye by\u2019iterambere.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Bimwe mu byo abanyarwanda bamwibukiraho:<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p><strong>Ubuhahirane hagati ya Tanzania n\u2019u Rwanda<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Ku bwa Nyerere, yifuzaga ko ibihugu bya Afurika bigirana ubuhahirane bikiteza imbere. U Rwnada nk\u2019igihugu kidakora ku nyanja, rwari rukeneye uburyo burubashisha kugeza ibicuruzwa no kubivana mu gihugu bijya mu mahanga.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibyo byatumye tariki 15 Gashyantare 1973 Perezida Gregoire Kayibanda na Nyerere bafungura ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo gihuza Tanzania n\u2019u Rwanda cyuzuye gitwaye miliyoni 3.8 z\u2019amashilingi ya Tanzania. Amasezerano yo kucyubaka yari yarasinywe mu 1966 ariko imirimo itangira mu 1971.<\/p>\n\n\n\n<p>Umubano wa Tanzania n\u2019u Rwanda warakomeje no muri Repubulika ya kabiri ya Habyarimana Juvenal.<\/p>\n\n\n\n<p>Tariki 11 Gashyantare 1976, Perezida Habyarimana wari umaze imyaka ibiri ku butegetsi ashaka ko Leta ye yemerwa n\u2019amahanga by\u2019umwihariko igihugu gikomeye kandi cy\u2019igituranyi nka Tanzania, yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu.<\/p>\n\n\n\n<p>Yakiriwe na Perezida Nyerere mu Mujyi wa Mwanza, baganira cyane ku bikorwa by\u2019iterambere birimo iyubakwa ry\u2019umuhanda Kigali- Rusumo no gushaka uko hubakwa igice kiva ku Rusumo gikomeza kugeza Isaka muri Tanzania.<\/p>\n\n\n\n<p>Bivugwa ko mu gushyira ingufu kuri Tanzania, u Rwanda rwashakaga andi mahitamo rwajya rwitabaza mu gihe umuhanda wa Kigali-Kampala \u2013Mombasa ugize ikibazo.<\/p>\n\n\n\n<p>Ntibyatinze, tariki 11 Gicurasi 1978 Perezida Nyerere agirira uruzinduko rw\u2019iminsi itatu mu Rwanda. Icyo gihe abakuru b\u2019ibihugu bombi bemeje ko umubano w\u2019ibihugu byabo uhagaze neza.<\/p>\n\n\n\n<p>Mu Rwanda, Nyerere yasuye aho bacukura nyiramugengeri, asura uruganda rutunganya ibireti mu Ruhengeri, yakirwa n\u2019abarwanashyaka ba MRND kuri Stade ya Ruhengeri, akora umuganda anasura n\u2019imirima y\u2019ikawa i Kanombe ndetse n\u2019uruganda rwenga urwagwa.<\/p>\n\n\n\n<p>Icyo gihe hemejewe ko bashakisha amafaranga yo gushyira kaburimbo mu muhanda Rusumo -Isaka, gutangiza umushinga wa gari ya moshi uhuza ibihugu byombi n\u2019uburyo bwo kwagura icyambu cya Dar es Salaam.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Yemeye gutuza abanyarwanda<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Kubera ikibazo cy\u2019ubwiyongere bw\u2019abaturage mu Rwanda, muri urwo ruzinduko Nyerere yemeye ko ashobora no gutanga ubutaka abanyarwanda bagera ku bihumbi 500 bakimukira muri Tanzania.<\/p>\n\n\n\n<p>Tariki 13 Nyerere agiye guhaguruka asubira muri Tanzania yagize ati \u201cTwiteguye no kwakira abanyarwanda 500 000 icyarimwe kuko dufite ahantu hanini hadatuwe. Abazaza bazashyirwa mu midugudu izwi nka Ujamaa nkuko abandi Banyatanzaniya bameze.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Nyuma y\u2019uruzinduko rwa Nyerere mu Rwanda, Tanzania yahise ifungura ambasade yayo i Kigali. Umubano wa Tanzania n\u2019u Rwanda wakomeje kuba mwiza kugeza ubwo yavaga ku butegetsi mu 1985.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Yitaye ku banyarwanda bari impunzi<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Ku butegetsi bwa Nyerere, benshi mu banyarwanda bari barameneshejwe na Repubuka ya mbere bagakumirwa n\u2019iya kabiri, bahawe ubuhungiro muri Tanzania, bamwe banemererwa kwiga no gukora muri icyo gihugu.<\/p>\n\n\n\n<p>Nubwo yavuye ku butegetsi, Nyerere yakomeje kugira ijambo rikomeye mu miyoborere ya Tanzania cyane cyane binyuze mu ishyaka CCM. Yakomeje gukunda Abanyarwanda cyane, by\u2019umwihariko guharanira ko ikibazo cy\u2019impunzi z\u2019abanyarwanda zari zarahejejwe ishyanga zitaha.<\/p>\n\n\n\n<p>Yaharaniye ko igihugu cye kiba umuhuza mu masezerano y\u2019amahoro hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR Inkotanyi yari mu rugamba rwo kubohora igihugu.<\/p>\n\n\n\n<p>Nubwo ayo masezerano atageze ku ntego yayo, uwo muhate Nyerere yagaragaje, yarawushimiwe mu 2009 ubwo Guverinoma y\u2019u Rwanda yamuhaga umudari w\u2019ishimwe uzwi nk\u2019Uruti, kubw\u2019ubufasha bwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Yabaye Umujyanama w\u2019u Rwanda rushya<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Tariki 4 Nyakanga 2009, Perezida Kagame mu izina ry\u2019Abanyarwanda yambitse umudari w\u2019ishimwe Madamu Maria Nyerere, kubw\u2019umuhate umugabo we yagaragaje afasha mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Uwo munsi Perezida Kagame yagaragaje uburyo Nyerere na nyuma y\u2019urugamba rwo kubohora igihugu, yakunze gufasha u Rwanda no kuruha inama kenshi.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati \u201cTanzania yiyemeje kuba umuhuza mu rugendo rwari rugamijje gukemura amakimbirane yari amaze igihe mu gihugu cyacu. Na nyuma ya Jenoside, Mwalimu Nyerere yatubaye hafi, agasura kenshi u Rwanda ariko atanga inama zuje ubunararibonye mu bibazo byabaga bitwugarije.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>No mu minsi ye ya nyuma, Nyerere yakomeje kurwana ku Rwanda agira uruhare mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, hashyirwayo ingabo za Loni zigamije guhangana n\u2019izo nyeshyamba ziganjemo izashakaga kugaruka gusenya u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Nubwo Nyerere yatengushywe n\u2019u Rwanda rwa mbere ya Jenoside, nyuma y\u2019imyaka 25 ba banyarwanda yifuzaga ko bunga ubumwe byarakunze, iterambere yashakiraga Tanzania n\u2019u Rwanda riragerwaho gahoro gahoro ndetse ibihugu byombi bifitanye imishinga ikomeye y\u2019iterambere harimo n\u2019uwo yatangije wo kubaka umuhanda wa gariyamoshi uhuza u Rwanda na Tanzania.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Ubwanditsi<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Tariki&nbsp; 14 Ukwakira 2020&nbsp; umuryango&nbsp; wa Rwanda Tanzania Friendship Association hamwe n\u2019abanyarwanda muri rusange bibutse Mwalimu ulius Kambarage Nyerere umaze<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":259,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[4],"tags":[],"class_list":["post-258","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/258","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=258"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/258\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":260,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/258\/revisions\/260"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/259"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=258"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=258"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=258"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}