{"id":2167,"date":"2022-04-04T13:01:11","date_gmt":"2022-04-04T13:01:11","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=2167"},"modified":"2022-04-04T13:01:18","modified_gmt":"2022-04-04T13:01:18","slug":"ibiciro-byibikomoka-kuri-peteroli-byazamutse-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2022\/04\/04\/ibiciro-byibikomoka-kuri-peteroli-byazamutse-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Ibiciro by\u2019ibikomoka kuri peteroli byazamutse mu Rwanda"},"content":{"rendered":"\n<p>Guverinoma y\u2019u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by\u2019Ibikomoka kuri Peteroli, aho litiro ya lisansi ari 1359 Frw ivuye kuri 1256Frw. Ni mu gihe mazutu yo litiro yashyizwe ku 1368 Frw ivuye ku 1201 Frw.<\/p>\n\n\n\n<p>Minisiteri y\u2019Ibikorwaremezo yatangaje ibi biciro bishya igaragaza ko muri rusange mazutu yiyongereyeho 167Frw mu gihe lisansi yo yiyongereyeho 103Frw.<\/p>\n\n\n\n<p>Ku rundi ruhande ariko, n\u2019ubwo ibi biciro bishya bihanitse ntabwo ariko byari kugenda kuko byari gutumbagira cyane iyo leta idafata icyemezo cyo gushyiramo nkunganire ya milyari 6Frw.<\/p>\n\n\n\n<p>Ibi biciro bishya bizakurikizwa mu gihe cy\u2019amezi abiri ari imbere, byatangajwe na Minisitiri w\u2019Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest wari mu kiganiro kuri RBA, kuri iki Cyumweru tariki 3 Mata 2022.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri rusange kuva muri Gicurasi 2021, hatangiye kubaho izamuka rikabije ry\u2019ibiciro by\u2019ibikomoka kuri peteroli, aho ibihugu byinshi byasaga nk\u2019ibimaze kuva muri gahunda za guma mu rugo. Ni ukuvuga ko ibikomoka kuri peteroli byari byongeye gukenerwa cyane.<\/p>\n\n\n\n<p>Impamvu y\u2019uko gukenerwa cyane kw\u2019ibikomoka kuri peteroli ni uko hari ibihugu bifite inganda byongeye kubikenera cyane, ni mu gihe kandi muri icyo gihe cyari gishize ibikorwa by\u2019ubukungu bitandukanye bisa n\u2019ibyafunzwe niko n\u2019ahacukurwa peteroli naho hari harahagaze.<\/p>\n\n\n\n<p>Kuva intambara y\u2019u Burusiya na Ukraine yatangira muri Gashyantare 2022, izamuka ry\u2019ibiciro by\u2019ibikomoka muri peteroli ryageze ku kigero kitigeze kibaho mu myaka 10 yose ishize.<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri Dr Nsabimana ati \u201cIbyo rero byagize ingaruka ku Isi yose, Afurika, Akarere ndetse n\u2019igihugu cyacu aho ibiciro byazamutse cyane.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Yavuze ko bitewe n\u2019urugendo rurerure bikora kugira ngo bigezwe mu Rwanda, bishobora kumara ukwezi kose mu nzira kuko akenshi binyura mu Nyanja kugira ngo bigera i Kigali.<\/p>\n\n\n\n<p>Ni ukuvuga ko ibikomoka kuri peteroli byaguzwe muri Gashyantare 2022, ubwo intambara yo muri Ukraine yatangiraga ubu aribwo biri kugera ku isoko ry\u2019u Rwanda.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cUrahita wumva rero uko byaguzwe hariya ibiciro byazamutse cyane byatumbagiye, ubwo byanze bikunze cya kiguzi kirahita kijyamo.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Yavuze ko abaturage badakwiye kugira impungenge z\u2019uko ibiciro byatumbagiye kuko leta iba ikurikirana umunsi ku munsi ikareba ibyemezo bigomba gufatwa kugira ngo irinde abaturage bayo.<\/p>\n\n\n\n<p>Minisitiri Dr Nsabimana avuga ko iyo bigenze gutyo leta nayo izamo ikareba uko ishobora kugabanya ingaruka zishobora guterwa n\u2019iryo zamuka ry\u2019ibiciro ishyiramo nkunganire.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cNiho ya nkunganire cyangwa kwa kwigomwa imisoro bigomba kuzamo, Leta yongeye kwigomwa kugira ngo ibiciro ntibizamuke uko byagombaga kuba bimeze.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Aha niho yahereye avuga ko ibiciro bishya bigiye kujyaho bizamara amezi abiri bityo leta ikazigomwa miliyari 6Frw zizafasha nka nkunganire yo kurinda ko ibiciro byatumbagira cyane.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubusanzwe iyo leta idashyiramo iyi nkunganire, igiciro cya mazutu kuri litiro cyagombaga kuba ari 1483Frw [cyari kuba kiyongereyeho arenga 200Frw], naho litiro ya lisansi yagombaga kuba 1474Frw.<\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n\n\n\n<p><strong>Inkuru ya Igihe<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Guverinoma y\u2019u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by\u2019Ibikomoka kuri Peteroli, aho litiro ya lisansi ari 1359 Frw ivuye kuri 1256Frw. Ni<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":2169,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[7],"tags":[],"class_list":["post-2167","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubukungu"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2167","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2167"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2167\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2170,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2167\/revisions\/2170"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/2169"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2167"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2167"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2167"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}