{"id":1608,"date":"2021-10-09T18:00:39","date_gmt":"2021-10-09T18:00:39","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=1608"},"modified":"2021-10-09T18:00:41","modified_gmt":"2021-10-09T18:00:41","slug":"nigeria-tiwa-savage-yahishuye-ko-yashyizweho-ibikangisho-ku-mashusho-ye-yimibonano","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2021\/10\/09\/nigeria-tiwa-savage-yahishuye-ko-yashyizweho-ibikangisho-ku-mashusho-ye-yimibonano\/","title":{"rendered":"Nigeria: Tiwa Savage yahishuye ko yashyizweho ibikangisho ku mashusho ye y&#8217;imibonano"},"content":{"rendered":"\n<p><strong>Umuririmbyi w&#8217;Umunya-Nigeria wo mu njyana ya Afrobeats Tiwa Savage yahishuye ko arimo gushyirwaho ibikangisho ngo atange amafaranga kugira ngo hadatangazwa amashusho ye y&#8217;imibonano, ariko avuga ko nta mafaranga azariha.<\/strong><\/p>\n\n\n\n<p>Yavuze ko amashusho y&#8217;iyo mibonano yatangajwe by&#8217;impanuka kuri Snapchat n&#8217;umukunzi we wayasibye nyuma yo kubona ko yakoze ikosa, ariko yari yamaze<\/p>\n\n\n\n<p>gupakururwa (download) n&#8217;umuntu uhora umugendaho akurikiranira hafi ibyo akora ku mbuga za internet.<\/p>\n\n\n\n<p>Savage yavuze ko yarize ubwo yabonaga iyo videwo bwa mbere ndetse agira ubwoba bw&#8217;ukuntu yakirwa n&#8217;abayibona.<\/p>\n\n\n\n<p>Uyu muhanzi, w&#8217;imyaka 41, ni umwe mu byamamare bikomeye ku isi mu muziki wo mu njyana ya Afrobeats. Akorana n&#8217;inzu itunganya umuziki ya Universal Music Group. Azwi cyane mu ndirimbo nka Kele Kele na Eminado.<\/p>\n\n\n\n<p>Yahishuye ko ibyo byabaye mu kwezi gushize kandi ko uwo wapakuruye ayo mashusho yagerageje kumukuramo amafaranga, ariko ko atazemerera umuntu n&#8217;umwe kumushyiraho ibikangisho &#8220;kubera gukora ikintu gisanzwe&#8221;.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati: &#8220;Ndi umusazi kuburyo nanjye ubwanjye nari kuyatangaza [amashusho] &#8211; nta mafaranga na macye uzankuramo&#8221;.<\/p>\n\n\n\n<p>Ubu ari muri Amerika aho arimo kwamamaza umuzingo w&#8217;indirimbo (album) yasohoye mu kwezi kwa munani witwa Water and Garri, aho yafatanyijemo n&#8217;ibyamamare byo muri Amerika nka Brandy na Nas.<\/p>\n\n\n\n<p>Yakomeje gutuza muri icyo kiganiro n&#8217;umunyamakuru, ariko avuga ko muri we imbere arimo kunyura mu bihe bigoye, kandi ko atashoboye gusinzira ubwo yabonaga ayo mashusho bwa mbere ku wa gatatu.<\/p>\n\n\n\n<p>Yagize ati: &#8220;Kuki bimbayeho ubu, mu gihe umuziki umeze neza cyane kandi sinshaka ko ibi bipfukirana ibirimo kuba&#8221;.<\/p>\n\n\n\n<p>Avuga ko atewe impungenge n&#8217;ukuntu yafatwa n&#8217;abafana be, inshuti ze n&#8217;abo mu muryango we, ariko avuga ko atagamburuzwa n&#8217;ibyo bikangisho ngo abe yagira amafaranga ariha.<\/p>\n\n\n\n<p>Savage yari yarashakanye n&#8217;uwita ku bikorwa by&#8217;abahanzi Tunji &#8220;Teebillz&#8221; Balogun mu mwaka wa 2013, ariko asaba gatanya mu 2018 nyuma yuko bashwanye ku mugaragaro imyaka ibiri mbere yaho amushinja kumuca inyuma.<\/p>\n\n\n\n<p>Bafitanye umwana w&#8217;umuhungu w&#8217;imyaka itandatu, kandi Savage avuga ko atewe impungenge n&#8217;ingaruka ayo mashusho ashobora kugira kuri uwo mwana no kuri nyina.<\/p>\n\n\n\n<p>Kwihorera (kwihimura) mu mashusho y&#8217;urukozasoni cyangwa amashusho y&#8217;urukozasoni adatangiwe uruhushya &#8211; gutangaza amafoto y&#8217;imibonano cyangwa videwo y&#8217;umuntu &#8211; ni ikibazo gikomeje kwiyongera, cyane cyane ku bagore bakiri bato bo mu bice byinshi ku isi.<\/p>\n\n\n\n<p><strong>Inkuru dukesha BBC<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuririmbyi w&#8217;Umunya-Nigeria wo mu njyana ya Afrobeats Tiwa Savage yahishuye ko arimo gushyirwaho ibikangisho ngo atange amafaranga kugira ngo hadatangazwa<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":1611,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[10,1],"tags":[],"class_list":["post-1608","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-imyidagaduro","category-uncategorized"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1608","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1608"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1608\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":1612,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1608\/revisions\/1612"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/1611"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1608"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1608"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1608"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}