{"id":1509,"date":"2021-06-12T10:22:03","date_gmt":"2021-06-12T10:22:03","guid":{"rendered":"https:\/\/brightafrica.rw\/?p=1509"},"modified":"2021-06-12T10:22:05","modified_gmt":"2021-06-12T10:22:05","slug":"perezida-kagame-yanenze-ibihugu-bifasha-u-rwanda-mu-mutekano-bigahindukira-bikanifatanya-nabawuhungabanya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/2021\/06\/12\/perezida-kagame-yanenze-ibihugu-bifasha-u-rwanda-mu-mutekano-bigahindukira-bikanifatanya-nabawuhungabanya\/","title":{"rendered":"Perezida Kagame yanenze ibihugu bifasha u Rwanda mu mutekano, bigahindukira bikanifatanya n\u2019abawuhungabanya"},"content":{"rendered":"\n<p>Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu bifatanya n\u2019u Rwanda mu kubaka no gusigasira umutekano, ariko bigaca inyuma bigaha rugari cyangwa bigafatanya n\u2019abashaka kugaruka kuwuhungabanya.<\/p>\n\n\n\n<p>Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gusoza amasomo kuri ba Ofisiye 47 barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri uwo muhango, Perezida Kagame yavuze ko nk\u2019abofisiye bo mu kinyejana cya 21 bakwiriye kumva ko bategerejweho umusanzu mu guhangana n\u2019ibibazo bitandukanye byugarije Isi.<\/p>\n\n\n\n<p>Yavuze ko bagiye gukorera mu Isi idatanga amahirwe angana, aho hari abifata nk\u2019aho basumba abandi.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cNi ukuvuga ko bibongerera inshingano. Dushingiye kuri ubu bumenyi twahawe n\u2019umuhate, nubwo amikoro atari menshi, ni gute twakora tukagera ku rwego twumva ko turi ku rwego rumwe n\u2019abandi?\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>\u201cUko gukora ku buryo tugera ku rwego twumva ko turinganiye n\u2019abandi, bijyana n\u2019ibindi byinshi. Ni ikibazo cy\u2019imyumvire, ni ikibazo cy\u2019amahitamo twakoze cyangwa se tuzakora, Ni ikibazo twavuzeho inshuro nyinshi mu bihe byashize kandi dushobora no gukomeza kukivuga mu gihe kiri imbere.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rwifuza hatuma rwumva ruringaniye n\u2019abandi, buri wese asabwa gukora cyane.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cMwese mufite uruhare mu guharanira ko tugera izo ntego. Mwahawe ubushobozi bwinshi muri aya masomo, bivuze ko mutegerejweho byinshi. Nizeye ko muzajyana mu nshingano zanyu nshya mufite umuhate. Hari ibibazo by\u2019ingenzi bikeneye imiyoborere yanyu n\u2019imikoranire ihoraho n\u2019izindi nzego. Mbere na mbere dukwiriye gukomeza indangagaciro z\u2019icyizere, ubwumvikane no kubazwa inshingano biranga sosiyete yacu.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida Kagame yabwiye abo basirikare ko mu nshingano bagiye kujyamo, hazabaho gufatanya n\u2019abandi mu gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye by\u2019umutekano.<\/p>\n\n\n\n<p>Icyakora yabababwiye ko bagomba kwirinda gukora ibizana umutekano nyamara ku rundi ruhande bakora ibishobora kuwuhungabanya.<\/p>\n\n\n\n<p>Yatanze urugero rwa bamwe mu bigeze kunyura muri iryo shuri, bakoze amakosa arimo n\u2019ibyaha, bahungira mu mahanga, ayo mahanga asanzwe afatanya n\u2019u Rwanda mu gushakisha umutekano, arahindukira abaha rugari ngo bakore ibikorwa biteze umutekano muke.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cBateje ibibazo birukira mu bihugu byitwa ko ari abafatanyabikorwa bacu, barabeshya cyane bahabwa ikaze. Abo bantu baje guhindukira bajya mu bikorwa ahubwo biteza umutekano muke ku gihugu.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>\u201cNdabwira abafatanyabikorwa bacu, ntimugafashe mu bijyanye no kubaka umutekano ku ruhande rumwe haba mu kubaka ubushobozi, gufasha mu iterambere n\u2019ibindi, ngo muhindukire muhe urubuga abategura kuzaza ngo bateze umutekano muke kubyo twamaze igihe twubaka dufatanyije.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Perezida Kagame kandi yagarutse ku bibazo byugarije Isi birimo iterabwoba, ibyorezo n\u2019ibindi, avuga ko aho bigeze nta gihugu cyabyifasha cyonyine ariyo mpamvu ubufatanye bukenewe.<\/p>\n\n\n\n<p>Yavuze ko bisaba ubushishozi mu gusesengura ibyo bibazo kugira ngo bishakirwe ibisubizo bikwiriye.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cNta gihugu kimwe ukwacyo cyabibonera ibisubizo uko cyaba kingana cyangwa cyishoboye kose. Murasabwa kureba kure mugasesengura ibibazo n\u2019amahirwe bihari kandi mugafatanya n\u2019abandi kugira ngo ibyo bibazo bikemurwe neza.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Yavuze ko kandi bafite inshingano zo gukomeza kurinda umutekano w\u2019Abanyarwanda n\u2019Abanyafurika muri rusange, baharanira ko ibyiza abandi bagezeho nabo babigeraho.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cHari urugamba rukomeye rurenze uru rugaragarira amaso, aho RDF isabwa guhora yiteguye kurinda umutekano w\u2019u Rwanda. Ni urugamba tugomba gushyira mu mitwe yacu ko Abanyarwanda n\u2019Abanyafurika bakeneye ibyiza abandi nabo bakenera nk\u2019ubwisanzure, icyubahiro n\u2019iterambere. Tugomba kwigengesera mu kurindira ubuzima abaturage bacu kandi tukagira uruhare ngo Isi ibe nziza kuri bose.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Umuyobozi w\u2019Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama, Brig General Didas Ndahiro, yashimiye abasoje amasomo bose, abasaba gukoresha ubumenyi bahawe mu kunoza akazi kabo.<\/p>\n\n\n\n<p>Ati \u201cIshuri ryabahaye ubumenyi n\u2019indangagaciro ribategurira ku bibazo mushobora guhura nabyo mu kazi kanyu mu minsi iri imbere. Icyakora akamaro gakomeye k\u2019aya mahugurwa kazagaragarira mu buryo muzayakoresha mugamije kuzana ibyiza. Mukomeze kurangwa n\u2019indangagaciro mwahawe.\u201d<\/p>\n\n\n\n<p>Mu bofisiye 47 basoje amasomo kuri uyu wa Gatanu harimo abagabo 45 n\u2019abagore babiri.<\/p>\n\n\n\n<p>Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) ryashinzwe mu myaka umunani ishize, rifite inshingano zo gufasha u Rwanda kubaka igisirikare cy\u2019umwuga.<\/p>\n\n\n\n<p>Mbere y\u2019uko ribaho, abakeneraga guhabwa amahugurwa mu gisirikare ku rwego rwo hejuru, bagombaga kujya hanze y\u2019igihugu, ibintu byabaga bihenze kandi imyigishirize y\u2019ibihugu akenshi iba ijyanye n\u2019imiterere y\u2019ibyo bihugu ubwabyo.<\/p>\n\n\n\n<p>Muri iri shuri hatangirwamo porogaramu z\u2019ubwoko bubiri. Hari iya mbere yitwa Junior Command and Staff course, ihugura guhera ku bafite ipeti rya Capitaine n\u2019abafite Major. Iya kabiri yitwa Senior Command and Staff College ari nayo 47 basojemo, ijyamo abafite ipeti rya Major , Lieutenant Colonel n\u2019aba Colonel.<\/p>\n\n\n\n<p>Abamaze kunyura muri Senior Command and Staff College ni 418 barimo 94 bo mu mahanga. Muri Junior Command and Staff Course hamaze gusohoka 447 bose b\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n\n\n\n<figure class=\"wp-block-image size-large\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" width=\"1000\" height=\"667\" src=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2021\/06\/kagame-2.jpg\" alt=\"\" class=\"wp-image-1511\" srcset=\"https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2021\/06\/kagame-2.jpg 1000w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2021\/06\/kagame-2-300x200.jpg 300w, https:\/\/brightafrica.rw\/wp-content\/uploads\/2021\/06\/kagame-2-768x512.jpg 768w\" sizes=\"auto, (max-width: 1000px) 100vw, 1000px\" \/><\/figure>\n\n\n\n<p>Abahawe masters        <\/p>\n\n\n\n<p><\/p>\n\n\n\n<p>Inkuru ya Igihe<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu bifatanya n\u2019u Rwanda mu kubaka no gusigasira umutekano, ariko bigaca inyuma bigaha rugari cyangwa bigafatanya<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":1510,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[4],"tags":[],"class_list":["post-1509","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1509","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1509"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1509\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":1512,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1509\/revisions\/1512"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media\/1510"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1509"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1509"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/brightafrica.rw\/index.php\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1509"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}